Site icon Rugali – Amakuru

Birababaje: Abanyeshuri barenga 1000 bakoresha ubwiherero bumwe i Muhanga

Abanyeshuri biga mu ishuri ribanza rya Ruli ADEPR, riherereye mu murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, barenga igihumbi bahurira ku bwiherero bumwe bufite imiryango ibiri gusa, burimo umwanda ukabije.
Iki kibazo cy’ubwiherero buke cyaturutse ku kuba ubwiherero bw’imiryango itandatu aba banyeshuri bari basanzwe bakoresha bwarasenyutse, butaramara igihe kinini ubuyobozi bw’ishuri bugatinda kubaka ubundi.
Umuyobozi w’ishuri rya Ruli ADEPR Ndagijimana Léonard, avuga ko basuzumye bagasanga ubu bwiherero bwarubatswe nabi guhera mu ntangiriro ndetse babona ko bushobora kugwa ku banyeshuri n’abandi barezi babukoresha bituma babusenya hakiri kare kuko bwari hafi yo kugwa.

Ubwiherero bufite imiryango ibiri ni bwo Abanyeshuri biga mu ishuri rya Ruli ADEPR bakoresha (Foto Muhizi E)

Akomeza avuga ko batanze isoko ryo kongera kubaka ubundi bwiherero, ku buryo imirimo yo kubwubaka igiye gutangira muri iyi mpeshyi. Yongeraho ko hari ubwiherero bundi bw’Itorero batiriye bamwe mu banyeshuri bari gukoresha mu gihe bagitegereje ko ubwiherero bw’ishuri bwuzura.
Ati “ Twasanze abanyeshuri dufite kuri iki kigo ari benshi, ku buryo batakoresha ubwiherero bubiri bwonyine ari nayo mpamvu twatiye ubwiherero ahandi nubwo ari kure.”
Ntagwabira Emelien umukozi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza, no kwigisha abakuze mu karere ka Muhanga, avuga ko umuyobozi w’ishuri yagize uburangare bwo kumenyesha vuba Akarere.
Avuga ko atari ubwa mbere uyu muyobozi akora amakosa nk’ayo kuko na mbere hari ubwo yigeze akinga ikigo atwara imfunguzo bityo abana bakaba baririwe hanze igice cy’umunsi.
Yagize ati “Iyo ajya kubitubwira mbere hari gushakwa igisubizo cyihuse aho kugira ngo hasenywe ubwiherero nta bundi bwari bwubakwa.”
Uretse iki kibazo cy’abanyeshuri bakoresha ubwiherero bubiri gusa, aho biherera huzuye umwanda ku buryo bamwe mu babyeyi baharera batewe impungenge ko abana babo bashobora kuhandurira indwara zituruka ku mwanda.
 
Source: Imvaho Nshya
Exit mobile version