Site icon Rugali – Amakuru

Birababaje: Abanyeshuri badafite amikoro bakoreshwa imirimo y’amaboko kugira ngo barye i Kayonza

*Abana bakomoka mu miryango idafite amikoro bakora imirimo y’amaboko ku ishuri kugira ngo barye;
*Ishuri ribategeka kumesera abarimu amataburiya, gukoropa ibyumba by’amashuri,ubwiherero,…;
*Abana bakoreshwa iyi mirimo bavuga ko bibatera ipfunwe muri bagenzi babo;
*Ubuyobozi bw’ishuri ngo buba bwarabyemeranyijweho n’ababyeyi babo.
Mu bigo by’amashuri byo mu Karere ka Kayonza, haravugwa gahunda yo gukoresha abanyeshuri bo mu miryango itishoboye imirimo y’amaboko irimo kumesera abarimu no gukoropa kugira ngo bakunde bagaburirwe muri gahunda ya Leta yo kugaburira abana kumashuri, gusa aba bana ntibabyishimiye kuko ngo bibatera ipfunwe mu bandi.
Bamwe muri aba banyehsuri ba G.S Gikaya bakoreshwa imirimo y’amaboko kugira ngo barye.
Bamwe muri aba banyehsuri ba G.S Gikaya bakoreshwa imirimo y’amaboko kugira ngo barye.
Leta y’u Rwanda yashyizeho iyi gahunda yo kugaburira abana kumashuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 hagamijwe ko abana biga neza nta kibazo cy’inzara kuko byari bimaze kugaragara ko bagezaga amasaha yo gutaha batagikurikirana neza amasomo kubera inzara.
Amavugururwa yagiye akorwa muri iyi Politike yo kugaburira abana ku mashuri kugira ngo bige neza, asaba ko umwana ukomoka mu muryango utishoboye atirukanwa, ngo ahubwo afashwa ku buryo abona uburyo asangira na bagenzi be ku ishuri.
Bimwe mu bigo by’amashuri byo mu Ntara y’Iburasirazuba byo byahisemo guha abana akazi kw’ishuri mu gihe babuze amafaranga cyangwa se ibiryo byo gusangira n’abandi ku ishuri.
Kimwe mu bigo by’amashuri bigaragaraho iyi gahunda Umuseke wasuye, ni ikitwa ‘Groupe Scolaire Gikaya’, giherereye mu Murenge wa Nyamirama, Akarere ka Kayonza.
Muri iki kigo, abanyeshuri twaganiriye batubwiye ko ababuze amafaranga yo kurya bakoreshwa imirimo itandukanye nko kumesera abarimu; Kumesa imyenda y’abakinnyi b’ikigo; Gukoropa amashuri n’ubwihereri n’ibindi.
Umwe mubana twaganiriye yagize ati “Umwana iyo atishoboye bamuha akazi hano akajya agakora hanyuma akemererwa kurya nk’abandi,…Biratubangamira ariko nta kundi twabigenza nonese wareka ishuri?”
Umwe muri aba bana bakoreshwa imirimo y’amaboko yiga mu mwaka wa kabiri, yagize ati “Aka kazi dukora ntabwo tugahemberwa, ahubwo turagaburirwa, tumesera abarimu, tumesa imyenda y’abakinnyi, tugakoropa n’ibindi nko guharura (ahameze ibyatsi).”
Mukamana Alphonsine uyobora iri shuri rya ‘Groupe Scolaire Gikaya’ yatwemereye ko koko abana batishyura amafaranga yo kurya babaha imirimo bakora ku ishuri, gusa akavuga ko babikora kugira ngo abo bana batabona ko barira ubusa.
Mukamana ati “Hari uturimo dutoduto tubaha hano ku ishuri bakibona mu bandi, bakabona ko batarira ubuntu, gusa baza hano kuwa gatandatu, ariko tuba twarabyemeranyijweho n’ababyeyi.”
imageMukamana uyobora G.S Gikaya yatubwiye ko baba barabyumvikanye n’ababyeyi.
Kuri iki kibazo, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette yatubwiye ko ibyo kiriya kigo n’ibindi nkacyo bikora bitemewe, kuko ngo umwana utishoboye atagomba gukoreshwa imirimo ku ishuri, ahubwo aho yihanganirwa kuko n’ubundi imirimo bakoreshwa itabyara amafaranga cyangwa ngo yongere ubwinshi bw’ibiryo ku ishuri.
Guverineri Uwamariya ariyama abayobozi b’amashuri bakoresha abana imirimo kugira ngo bagaburirwe (Photo: Archive Umuseke).
Ati “Umwana utishoboye si ngombwa ko ajyana amafaranga ashobora no kujyana n’imyaka bejeje, ariko agashobora gusangira n’abandi. Kandi n’iyo atajyana n’ibyo biryo baba bakwiye gusangira dukeya babonye aho kugira ngo umwana akoreshwe imirimo runaka.”
Guverineri Uwamariya kandi yavuze ko iki kibazo bagiye kugikurikirana mu maguru mashya, kugira ngo n’ahandi kiri gicike burundu.
Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

Exit mobile version