Birababaje! Abanyarwanda imbere mu gihugu bapfutse umunwa ku kibazo cy’abantu baburirwa irengero

Iyo ubwiye umunyamakuru ukorera mu Rwanda gutabariza uwo uzi no kubaza abo uzi bamujyanye arakubwira ngo “bazakwica”! Kuki twumva ko bazatwica mu gihe tuvuga ukuri? Kuki wumva ko bazica uwavugishije ukuri aho ujya unibuka ko abenshi banaburirwa irengero bamwe baba batanavuga ibyo utinya!

Nawe ejo wariburirwa ariko warafashije abandi kumenya gutabarizanya nawe ejo bagutabariza. Aha ngaye cyane abanyamakuru batinya izi nkuru kandi bitwa ijisho rya rubanda kimwe n’abandi bose babibona bagaceceka,babona umuntu ashimuswe ntibavuge.

Matuje Aphrodis amaze amezi angahe aburiwe irengero? Kuko niba hari icyo aregwa kuki atagezwa imbere y’inkiko? Ni gute umuntu ukorera Leta mu rwego ruzwi abura kandi abamutwaye bazwi abantu bagafunga umunwa? Ese wowe unakorera Leta iyo mugenzi wawe abuze ugaceceka wumva ko ejo ataba wowe?

Tugire umutima wo gutabarizanya no gushirika ubwoba bwo kuvugisha ukuri.

Mwizerwa Sylver