Site icon Rugali – Amakuru

Bimwe Kagame yamenyeye mu Rwanda ko iyo agize icyo avuga nta wundi ugira icyo arenzaho yasanze atariko bimeze muri AU.

Yanditswe na Ange Uwera

Intugunda mu kutumvikana mu nama y’ibihugu byunze ubumwe bw’Afurika ku misoro igomba gutangwa kurira ngo uwo muryango ukore. Igitugu cya Kagame kirakomeje. Umena yibagiwe ko atari u Rwanda arimo ayobora. Yibuke ko ari abakuru b’ibihugu nkawe 54. Umunyagitugu Paul Kagame ngo yatangiranye ubuyobozi bw’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika avuga ko ibicuruzwa biva mu bihugu bitari iby’Afurika bigomba gucibwa umusoro wa 0,2% yo kongera ingengo y’imari y’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ngo kuko bibiri by’agatatu by’imari igenga uwo muryango biva mu bihugu bitari ibyo ku mugabane w’Afurika..

Kagame yiteje abakuru b’ibihugu benshi. Havutse ibice bibiri, igice gishyigikiye Kagame kirimo igihugu cya Maroc n’igice cyahakanye icyo kifuzo cy’umunyagitugu Kagame. Iki gice kirimo Algeria na Afrique du Sud. Abarimo babisesengurira hafi baravuga ko hari igice kireba cyane “ubukungu” aricyo Kagame ariho “Akunda amafaranga nk’uwayatumwe” n’igihugu cya Maroc, hari igice cya kabiri cyo kireba cyane “politiki” aricyo kirimo Algeria na Afrique du Sud. Iki gice kiravuga ko Umwicanyi Kagame ari gukoresha igitugu aho gukoresha ubwumvikane. Bakaba barimo kumwibutsa ko muri uyu muryango bafite umuco wo gukoresha ubwumvikane byaba ngombwa bagatora, bongeyeho bavuga ko Umwicanyi Kagame bizamugora kuyobora abakuru b’ibihugu 54 niyiha kuzana igitugu akoresha mu gihugu ke cy’u Rwanda.

https://www.youtube.com/watch?v=LeWipnIz6Ro

Haraho abahishe? Nibavuga ngo Kagome ni umunyagitugu se muzabihakana? Ni ukuvuga ngo niba Kagame avuze ntawundi ugira icyo arenzaho. Kagame we nta no kwiha akabanga koko ku munsi wa mbere w’uboyobozi bw’ umuryango w’Ubumwe bw’Afurika uberetse icyo uricyo, uberetse uwo uriwe. Reka bumve icyo bagutoreye. Azabagezayo se bazakoramo. Ariko nawe ntabwo bizamworohera kuyoborana igitugu abakuru b’ibihugu 54. Ntabwo ari akarima ke nk’uko yagize u Rwanda, nabo babimwibukije. Reka tubitege amaso

 

Exit mobile version