Site icon Rugali – Amakuru

Bill Clinton ashobora kuba yararyamanye n’abagore barenga 2000

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton aravugwaho kuba imbata y’imibonano mpuzabitsina, aho yaba yararyamanye n’abagore basaga ibihumbi bibiri.
Ibi ni ibivugwa na Dolly Kyle Browning, wigeze kuba umujyanama we mu by’amategeko mu gitabo cye yise “Hillary, the Other Woman: a Politic Memoir”.
Dolly Kyle Browning yiyemerera ko yagiranye umubano udasanzwe na Bill Clinton hagati y’umwaka wa 1970 na 1990 ndetse babaye inshuti ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye.
Avuga ko nubwo Bill Clinton yabaswe no gukunda abagore, uwe[Hillary Clinton] agerageza kumuhishira mu byo akora.
Akomeza avuga ko Bill Clinton ashobora kuba yararyamanye n’abagore basaga ibihumbi bibiri, imibare ihura n’iyatanzwe na Linda Tripp inshuti ya Monica Lewinsky akaba n’umutangabuhamya w’imena ku myitwarire ya Bill Clinton.
Monica Lewinsky yigeze gukora mu biro bya Perezida Clinton aho yavuzweho kugirana umubano “udakwiye” na we, ibyakuruye impaka ndende, naho Linda Tripp ari mu bajyaga bafata amajwi y’ubutumwa bw’ibanga Clinton yajyaga ahererekanya na Monica kuri telefoni.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Dailymail, Dolly yavuze ko Clinton ari imbata y’imibonano mpuzabitsina kurusha abandi bagabo bose babayeho.
Yagize ati “Nta wagiranye ibibazo n’abagore nka Bill Clinton.Billy[izina ry’irihimbano yise Clinton] ni imbata y’imibonano mpuzabitsina.Ameze nk’umurwayi.Hillary Clinton ntabiyobewe.”
Dolly Kyle kandi yagereranyije Hillary Clinton n’umuterabwoba mu kiganiro yagiranye na radio ikorera I New York yitwa AM970 nk’uko 7sur 7 ibitangaza.
Yagize ati “Ndangira ngo mwumve neza icyo ubwihebe ari cyo.Nta kindi kitari ugukoresha ihohotera, ukubangamira n’iterabwoba ugamije kugera ku nyungu za politiki.”
Source: Igihe.com
Exit mobile version