Site icon Rugali – Amakuru

Bihishiki: Nkuko bigeze kubeshyera Gen Rwigema ko yabyaye hanze, ikinyamakuru cya Kagame Igihe.com kiremeza ko Kigeli V yatanze afite umwana w’umukobwa

Ibyo ukwiye kumenya ku mwana wa Kigeli V Ndahindurwa wagizwe ibanga. Umwami wa nyuma w’u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa, yatangiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 16 Ukwakira 2016 ndetse kuva icyo gihe hagiye havugwa ibintu byinshi bijyanye n’itanga rye dore ko itabarizwa rye ryajemo impaka kugeza ubwo umwanzuro wabonetse bitegetswe n’Urukiko rwo mu Mujyi wa Virginia.

Mu itabarizwa rye ryabaye ku Cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017 yashimiwe ubutwari bwamuranze mu buzima bwe bwose, abagize umuryango we bagize uruhare mu rubanza rwanzuye ko atabarizwa i Mwima ya Nyanza nabo berekanwa imbere.

Byagiye bihwihwiswa kenshi ko Kigeli V Ndahindurwa yari afite umwana ariko hakabura gihamya ndetse n’Abahindiro (abo mu Muryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa) nta n’umwe wigeze abishyira ku mugaragaro mbere y’uko Umwami atabarizwa by’umwihariko mu mihango yose yabereye i Nyanza mu kumutabariza, ibijyanye n’uko yaba yari yarabyaye ntibyigeze bivugwa na gato.

Pasiteri Ezra Mpyisi wabaye hafi ya Kigeli V Ndahindurwa mu myaka myinshi we ubwe yigeze kuvuga ko abavuga ko Umwami yari afite umwana ari abantu bashakaga kumusebya.

Gusa ariko amakuru avuga ko Umwami yatanze afite umwana w’umukobwa ndetse bakundaga kuvugana akanamusura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari mu buhungiro ariko ngo impamvu nta muntu n’umwe wigeze abivuga ngo ni uko ‘nta mwami wemerewe kubyarira hanze y’igihugu’.

Umwe mu bahaye amakuru IGIHE utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko umukobwa w’umwami ndetse n’umugore babyaranye bombi bahari ndetse ko bitabiriye umuhango w’itabarizwa rye.

Bivugwa ko uwo mwana w’umwami yavutse mu Ukuboza 1975 avukiye muri Uganda aho umwami yari mu buhungiro.

IGIHE yabashije kumenya ko uwo mukobwa w’umwami ‘yitwa Jackie’ ndetse afite abana bane (abakobwa babiri n’abahungu babiri ) aribo buzukuru b’Umwami Kigeli V Ndahindurwa. Aba bana ngo biga mu Bwongereza ndetse ngo bo n’umubyeyi wabo bakundaga gusura Sekuru (umwami) aho yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 


Umukobwa bivugwa ko ari umwana w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Uwo twaganiriye yagize ati “ Bamusuraga muri Amerika ndetse umukobwa we niwe wasigiwe impeta y’ubwami. Na bene wabo bose baramuzi ndetse no mu muhango wo gutabariza se yari ahari. Ikindi kandi mu nyandiko z’umurage z’umwami birimo n’uko Benzinge yazigumanye.”

“Mu 2010 yagiye gusura Umwami muri Amerika amuha impano y’impeta, akunda kuba anayambaye. Bakundaga kuvugana buri gihe ndetse n’abantu bajyaga hanze babonana n’umwami akababwira ngo bamusurire umwana we.”

Mu muco nyarwanda, byari umuziro kuba umwami yashakira umugore mu mahanga ndetse indangagaciro z’umuco nyarwanda zatumaga nta n’umwe wagerageza kubirengaho.

Mu bihumbi byitabiriye itabarizwa ry’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2017, twabashije kumenya uwo bivugwa ko ari umukobwa we (Amafoto)

Mu muhango w’itabarizwa ry’umwami, uyu mukobwa yagendaga muri iyi modoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Wagen

 

 

Jackie mu ruziga mu muhango w’itabarizwa rya Kigeli V Ndahindurwa

 

 

Asezera bwa nyuma kuri Kigeli V Ndahindurwa

 

Ashyira indabo ku mva

Amafoto: Mahoro Luqman
Igihe.com

Exit mobile version