KAGAME YATINYE KUJYA MURI S.A &ADELINE RWIGARA ATUBEREYE IKITEGEREZO”ROLE MODEL” 1.Paul Kagame yatinye kwitabira inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari muri Afurika iteraniye muri Afurika y’Epfo.
a.Kagame yatinye kujya muri Afurika y’Epfo nyuma yaho Urukiko rutangarije ko rugiye gutangira kunva ubuhamya no kwakira ibimenyetso bigaragaza abari mu mugambi wo kwica Late Col Karegaya.
b.U Rwanda rwahise rutangaza narwo ko rugiye gusaba Afurika y’Epfo kuba yakohereza Gen Kayumba Nyamwasa m’u Rwanda.
c. P M Dr. Edouard Ngirente niwe uhagarariye Paul kagame muri iyo nama.
d.Iyi nama yatangijwe na Perezida Cyril RAMAPHOSA wa Afurika y’Epfo , hari n’abandi bakuru b’ibihugu nka Perezida Macky Sall wa Sénégal, Visi Perezida wa Nigeria Prof Yemi Osinbajo.
e.Ikibazo cy’ubutabera ndetse no gutinya ko yakwakirizwa imyigaragabyo byatumye asubika kujya muri Afurika y’Epfo.
f.Kagame ati : « Bakunda gukoresha abantu bafite ubwenge bukeya “STUPID” ese abo bantu ni bande? »
2.Urubanza rw’umuryango wa Rwigara uburanamo na Paul Kagame wishe Rwigara akaba agifite igihunga.
a.Abantu benshi bakomeje kuvuga ku butwari bukomeje kuranga Umuryango wa Rwigara.
b.Adeline Mukangemamyi yavuze ibintu bikomeye cyane k’uburyo buri wese wabyumvise yibaza aho yakuye ingufu zo kubivuga.
c.Diane Rwigara akomeje kwambika ubusa Leta y’agatsiko mu ngirwa kinamico yiswe “Ubutabera”
3.Boniface Twagirimana amaze ukwezi yishwe n’abicanyi ba FPR Inkotanyi nk’uko twabitangaje
a.Amakuru Radio Itahuka ifitiye gihamya ni uko abakoze ayo mahango bazwi kandi igihe nikigera bazabiryozwa.
b.Iterabwoba ryashyizwe kuri buri muntu wese ufite aho ahuriye n’umuryango wa Boniface Twagiramana ko ntacyo agomba gutanganza.
c.Umwe mu bantu bakoze ayo mahano tudashobora kuvuga amazina ye, yatubwiye ko hagomba gufatwa izindi ngamba zo gutabara abanyarwanda.
d.Yagize ati : « Abo mutabariza ni nk’igitonyanga mu nyanja , abanturage barashize bwicwa bunyamaswa.»
4.Turebere hamwe imyitwarire ya Kagame hamwe n’abandi bayobozi bakomeje kwitwara nk’ibyihebe.
a.Ubusanzwe Kagame afatwa nk’umusazi , amagombo ye buri gihe aba arimo ibitutsi byo kwikoma abatavuga rumwe nawe ndetse n’abanyamahanga.
b.Ange Kagame nawe amaze kugera k’urwego rwo gutukana ku mugaragaro nka Mushikiwabo, Budome ndetse na Dr Richard Sezibera.
5.RIB yaburijemo igitaramo cy’urukozazoni cyarimo gutegurwa mu mujyi wa kigali.
a.Umukobwa w’imyaka 20 wagiteguraga yatawe muri yombi, agiye kujyanwa mu kigo ngororamuco.
b.Ikibazo cy’ubushomeri , imibereho mibi ndetse nibindi bitera urubyiruko ubuzima gikomeje kwirengagizwa.
c.Ubujura, kunyunyuza abaturage,n’uburetwa bikomeje gushinga imizi m’u Rwanda umunsi ku munsi.
6.Rwandair ikomeje kuba ikibazo ku banyarwanda aho ihindagurika uko bwije ni uko bukeye
a.Rwandair ni imwe muri kompanyi itwara akayabo k’amafaranga y’u Rwanda.
b.Ubu muri iyi minsi haravugwa ko igiye gutangira kuza muri America.
c.Abadepite ntabwo bumva kimwe ibirebana na Rwandair kuba ikigo cya Leta abandi bavuga ko ari urwego rwigenga rudahabwa amabwiriza n’ubonetse wese.