Abayobozi bakuru muri Guverinoma barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uw’Ubuhinzi n’Ubworozi, banzuye ko abahinzi b’ibirayi ari bo bigurishiriza umusaruro wabo.
Ni nyuma y’uruzinduko bagiriye mu turere twa Nyabihu, Rubavu, Burera ndetse na Musanze bagaragarizwa imbogamizi zikigaragara mu buhinzi bw’ibirayi.
Umwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, Bazatsinda Louis yavuze ko kuba amakoperative y’abahinzi atagira uruhare mu kugena igiciro ari kimwe mu bibatera igihombo,
https://youtu.be/XHSET07zyr4
Yagize ati: “Dufite ikibazo ni uko igiciro batubwira ko ari 170, ariko byagera mu cyaro bikagura make, ibi rero biterwa n’uko tutagira uruhare mu kugena ibiciro, twifuza ko iriya koperative y’inkeragutabara yavanwa mu maboko gahunda yo guhuza umuhinzi w’ibirayi n’umuguzi kubera ko bituma ibirayi byacu biborera mu murima, Leta ibidukoreye byaba ari ibintu bidukura habi »
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko umwe mu myanzuro bafashe ari kwegurira amakoperative ububasha bwo kugura umusaruro ariko koperative zikanongererwa ubushobozi bw’imicungire mu rwego rwo kwirinda ko zazahomba .
Yagize ati: “Icyemezo cya mbere twari twafashe nka guverinoma ni uko tuganira na ba nyir’ubwite, igikenewe gukorwa akaba ari bo batanga ibitekerezo by’ibikwiye, kuko twemera ko ijambo ry’umuturage ari ngombwa mu ruhare rw’ibimukorerwa”.
Akomeza avuga ko ingamba ya mbere ari uguha no gukomera ku burenganzira bw’umuhinzi ku musaruro we, ariko cyane cyane ntahendwe.
Indi ngamba yafashwe ni ukongerera imbaraga amakoperative mu buryo bwo gucunga umutungo ndetse mu gihe cy’icyumweru ikompanyi APTC icungwa n’inkeragutabara yaguraga ibirayi by’abahinzi, ikaba igomba kuba yavuye muri iyi irimo.
Nyuma y’uwo mwanzuro wo kwegurira koperative gucuruza ibirayi abahinzi bavuze ko biruhukije nk’uko Mukandayambaje Yvone wo mu Murenge wa Kinigi abivuga,
Yagize ati: “Kuba amakoperative n’abahinzi bagiye kujya bacunga umusaruro wabo ni ikintu twashimira ubuyobozi, tugiye kujya twishyiriraho ibiciro, kuko ni bwo bigiye no kuvanaho igihombo twahuraga na cyo, uzi ko twategerezaga itegeko rivuye muri APTC, kugira ngo tubashe gusarura ibirayi byacu maze bikagera ubwo biborera mu mirima, rwose minisitiri yakoze kuba asubije umuhinzi w’ibirayi agaciro ke”.
Muri uru ruzinduko kandi abaminisitiri Mukeshimana Geralidine w’ubuhinzi n’ubworozi ndetse na Minisitiri w’inganda Soraya Hakuziyaremye, basabye Inzego z’ibanze kongera imbaraga mu gukurikirana iyubahirizwa ry’igiciro cy’ibirayi kiba cyashyizweho kugira ngo barwanye abamanyi bakomeje kunama ku muhinzi.
Aha kandi abakuru b’intara zose (amajyaruguru n’iburengerazuba);biyemeje kwegera abahinzi kugira ngo imyazuro isaga 10 yafashwe yubahirizwe.