Site icon Rugali – Amakuru

Bibeshyera uyu mugore kuko DMI ya Kagame niyo yica inize abagabo!

Gasabo-Gatsata: Umugore arakekwaho kwica umugabo we amunize.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, ni bwo humvikanye inkuru y’umugore witwa MUKANYAMIBWA Epiphanie bivugwa ko yishe umugabo we KUNDUMUKIZA Thomas, mu Kagali ka Karuruma ,mu murenge wa Gatsata ho mu karere ka Gasabo ,aho uyu muryango usanzwe utuye mu nyubako idaciriritse ibyumvikanisha ko aba bantu bari bishoboye nkuko bivugwa n’abaturage babazi ngo kuko uyu mugabo wishwe yari umwubatsi w’inzobere(Engineer) naho umugore akaba yari afite akabari.

Uyu mugabo wishwe ngo yatashye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 gashyantare 2020 mu ma saa moya za nimugoroba ,umugore aza hafi mu rukerera nko mu masaa munani asanga umugabo aryamye aramuniga kugeza ashizemo umwuka ubundi amukura mu cyumba bararanagamo amujyana mu cy’abashyitsi atangira kumuhungiza ,ari nako ahamagara na Telefone abantu ngo baze bamufashe kumugeza kwa muganga nkuko bisobanurwa n’umukozi wo mu rugo ndetse n’abandi baturanyi harimo n’abahageze bwa mbere bagasanga umugabo atagihumeka.

Aba baturage bavuga ko uyu mugore asanzwe arusha umugabo we intege n’ijambo mu rugo ngo kuko umugabo yajyaga abaganyira uburyo nta jambo agira mu rugo ariko akabyihanganira. Aba baturage banemeza ko uyu mugore yari afite imyitwarire idasanzwe yo kubangikanya uyu mugabo we n’abandi bagabo dore ko hari n’abatanga ubuhamya bw’uko yabatwariraga abagabo ,mu magambo yabo bati “uwaburaga umugabo yajyaga kumushakira kwa Mama Brigile(Akabyiniriro ke)”

Amakuru y’uru rupfu kandi yemejwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB aho Marie Michelle UMUHOZA uruvugira yatangarije TV/Radio One ko uyu mugore bikekwa ko yishe umugabo we yamaze gutabwa muri yombi iperereza rikaba ryatangiye.

Exit mobile version