Munyana Aline bakundaga kwita Fifi waruzaga akabari , I Nyamirambo mu kagari ka Mumena, Umurenge wa Nyamirambo ho mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2018 abaturage bamusanze mu nzu yabagamo yapfuye bivugwa ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi dore ko abamusanze muri iyi nzu basanze n’idirishya ryayo ryaramenetse bishoboka ko ariho abamwishe banyuze.
Abaturage bavuga ko Mama Fifi baherukaga ku mubona ku wa Gatandatu ari muzima bongeye ku mubona kuri uyu wa Mbere atagihumeka umwuka w’ abazima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mumena, Bagaza Faustin yavuze ko uyu mugore yabaga mu nzu wenyine aho yari amaze iminsi yarabuze gusa bakaba baragerageje kumuhamagara kuri telefone bakamubura inshuro nyinshi ari nabwo baje gukomeza kumushakisha mu gitondo bakaba bamusanze munzu yapfuye
Yagize ati “Mu makuru tumaze kumenya ni uko yabaga wenyine acuruza akabari ariko twari twaramubuze, uyu munsi tuza ku musanga mu nzu yapfuye ariko abavandimwe be batubwiye ko baherukanaga nawe ku wa Gatandatu sa saba z’ijoro ariko akaba yarababwiraga ko atumva ameze neza muri we”
Gitifu Faustin kandi yakomeje avuga mu makuru make bafite nta gikomere bamusanganye aho kugeza ubu bahariye inzego za Polise ngo zikore iperereza
Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yabashije kujyana umurambo wa Nyakwigendera kwa muganga aho ugiye gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyaba cyateye urupfu rw’uyu mugore.
Umuryango.rw