Site icon Rugali – Amakuru

Beyoncé aririmba ko umugabo we ‘afite ibisekuru mu Rwanda’

Mu nganzo ye, mu ndirimbo nshya yise “Mood 4 Eva” iri kuri Album ye nshya “The Lion King: The Gift” yasohotse uyu munsi kuwa gatanu, Beyoncé Knowless aririmba ko ‘se w’umwana we ibisekuru bye biri mu Rwanda’.

Muri iyi ndirimbo Beyoncé afatanyijemo n’uyu mugabo we Jay- Z n’umuhanzi Childish Gambino, mu gitero cye aririmba mo ati: “My baby father, bloodline Rwanda”.

Ntibizwi neza niba koko ibisekuru by’umugabo we Jay-Z -bafitanye abana batatu – biri mu Rwanda, cyangwa byari iby’inganzo y’abahanzi gusa.

Ikizwi ni uko muri Album nshya Beyoncé yasohoye uyu munsi yiyegereje cyane umugabane wa Afurika.

Mu ndirimbo 27 zigize iyi Album indirimbo zimwe zaririmbwe izindi yaziririmbanye n’abahanzi bo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Muri abo bahanzi harimo; Tekno, Yemi Alade, Mr Eazi, Tiwa Savage bo muri Nigeria, John Kani wo muri Afurika y’Epfo na Salatiel wo muri Cameroun.

Muri iriya ndirimbo “Mood 4 Eva” baririmbamo ibindi bintu cyangwa abantu byerekeye Afurika nka Nelson Mandela, Jay-Z akigereranya mu butunzi na Mansa Musa (umwami w’abami w’ubwami bwa Mali, bivugwa ko ari mu bantu batunze kurusha abandi mu mateka y’isi).

Muri iyi ndirimbo kandi Beyoncé aririmba ko ari “Umwamikazi wa Sheba” (Queen of Sheba), uyu avugwa mu mateka ko yavuye muri Afurika akajya gusura umwami Salomon w’abisiraheli.

Kuri iyi Album nshya kandi indirimbo ya Beyoncé yise Spirit itangizwa n’amagambo y’igiswahili aririmbwa ngo ‘Uishi kwa muda mrefu mfalme’ (bivuze: urambe mwami).

Kubera iterambere ry’ubukungu n’ikoranabuhanga bigenda bigerwaho, abahanga mu bukungu bavuga ko isoko rishya ryo gucuruzaho n’ibihangano by’ubuhanzi n’ubugeni mu gihe kiri kuza ari Afurika.

Abakurikiranira hafi ibya muzika bavuga ko Beyoncé n’umugabo we bashaka kurushaho kwiyegereza no kwigarurira abakunzi ba muzika kuri iri soko rishya riri kuzamuka.

https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-49051123?SThisFB&fbclid=IwAR3OdqY-mInVuyTDa9q5aWXR9Yhb9AAospWD_YCodTT3CDTfT6LOqyU2ZVA

Exit mobile version