Site icon Rugali – Amakuru

BET Awards: Diamond ati ‘Ikindi gihe tuzayitwara’

BET Awards 2021: Burna Boy, Cardi B, Beyoncé, Naomi Osaka n’abandi bahawe ibi bihembo. Burna Boy, Beyoncé, Cardi B, Megan Thee Stallion n’umukinnyi wa Tennis Naomi Osaka bari mu batsindiye ibihembo bya BET Awards byatanzwe mu ijoro ryo ku cyumweru muri Amerika.

Umuhanzi Diamond Platnumz wari mu bashoboraga guhabwa iki gihembo ariko akakibura yavuze ko yizeye ko “ikindi gihe tuzagitwara”. Abaturage ba Tanzania benshi ku mbuga nkoranyambaga berekanye ko bishimiye uko Diamond Platnumz yaserutse nubwo bwose atabonye iki gihembo.

Ibirori byo gutanga ibi bihembo byagaragaje nanone ko muri Amerika bari gusubira mu buzima busanzwe muri iki cyorezo cya Covid-19, kuko abantu bari bitabiriye ari benshi.

Ibi bihembo bya 21 bya BET Awards byatangiwe i Los Angeles muri Microsoft Theater ku birabura barushije abandi mu bikorwa bya muzika, film, televiziyo n’imikino.

Ku gihembo cya Best International Act gihabwa umuhanzi mpuzamahanga, Diamond Platnumz wo muri Tanzania yari mu bagihatanira, gusa cyegukanywe na Burna Boy wo muri Nigeria.

Diamond amaze gushyirwa mu bahatanira icyo gihembo, abantu barenga 20,000 basinye inyandiko isaba ko akurwamo bamushinja “kweza no gushyigikira” uwari perezida John Magufuli, mu gihe ubutegetsi bwe bwashinjwaga guhonyora ubwisanzure bw’itangazamakuru n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Diamond yari yaserutse i Los Angeles mu mwambaro gakondo afite kandi inkota n’ingabo mu ntoki, nubwo ategukanye icyo gihembo abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bo mu karere berekanye ko bamwishimiye.

Gerson Msigwa, umuvugizi wa leta ya Tanzania, yanditse kuri Twitter ati: “Abatanzania tuzi ko ari wowe watsinze, umurwanyi wa nyawe n’umunyamuziki mwiza cyane muri Africa no ku isi. Tuzagitwara ikindi gihe”.

Kuri Instagram, Diamond Platnumz yanditse ati: “Ni ishema kubona Tanzania ivugwa mu bihugu bifite abahanzi beza ku isi, ni ikintu cyo gushima Imana….Nizeye ko ikindi gihe tuzayitwara.”

Naomi Osaka, umukinnyi wa Tennis, ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi w’uyu mwaka nyuma y’umuhate we mu bukangurambaga ku bibazo byo mu mutwe.

Tambuka Instagram ubutumwa, 1

Impera ya Instagram ubutumwa, 1

Reba abandi begukanye ibi bihembo:

Album y’umwaka

“After Hours” – The Weeknd

“Blame It On Baby” – DaBaby

“Good News” – Megan Thee Stallion

“Heaux Tales” – Jazmine Sullivan (UWATSINZE)

“King’s Disease” – Nas

“Ungodly Hour” – Chloe X Halle

Indirimbo nziza ifatanyijwe

Cardi B Ft. Megan Thee Stallion – “WAP” (UWATSINZE)

DaBaby Ft. Roddy Ricch – “Rockstar”

DJ Khaled Ft. Drake – “Popstar”

Jack Harlow Ft. DaBaby, Tory Lanez & Lil Wayne – “What’s Poppin” (Remix)

Megan Thee Stallion Ft. DaBaby – “Cry Baby”

Pop Smoke Ft. Lil Baby & DaBaby – “For The Night”

Umuhanzikazi wa R&B /Pop

Beyoncé

H.E.R. (UWATSINZE)

Jazmine Sullivan

Jhené Aiko

Summer Walker

SZA

Umuhanzi mwiza R&B / Pop

6lack

Anderson .Paak

Chris Brown (UWATSINZE)

Giveon

Tank

The Weeknd

Umuhanzi mushya

Coi Leray

Flo Milli

Giveon (UWATSINZE)

Jack Harlow

Latto

Pooh Shiesty

Itsinda ryiza

21 Savage & Metro Boomin

Chloe X Halle

Chris Brown & Young Thug

City Girls

Migos

Silk Sonic (UWATSINZE)

Umuhanzikazi mwiza wa Hip Hop

Cardi B

Coi Leray

Doja Cat

Megan Thee Stallion (UWATSINZE)

Latto

Saweetie

Umuhanzi mwiza wa Hip Hop

DaBaby

Drake

J. Cole

Jack Harlow

Lil Baby (UWATSINZE)

Pop Smoke

Indirimbo nziza yaririmbiwe Imana

Cece Winans – “Never Lost”

H.E.R. – “Hold Us Together”

Kirk Franklin – “Strong God” (IYATSINZE)

Marvin Sapp – “Thank You For It All”

Tamela Mann – “Touch From You”

BET Her Award

Alicia Keys Ft. Khalid – “So Done”

Brandy Ft. Chance The Rapper – “Baby Mama”

Bri Steves – “Anti Queen”

Chloe X Halle – “Baby Girl”

Ciara Ft. Ester Dean – “Rooted”

SZA – “Good Days” (IYATSINZE)

Umuhanzi mpuzamahanga

Aya Nakamura (Ubufaransa)

Burna Boy (Nigeria) (UWATSINZE)

Diamond Platnumz (Tanzania)

Emicida (Brazil)

Headie One (Ubwongereza)

Wizkid (Nigeria)

Young T & Bugsey (Ubwongereza)

Youssoupha (Ubufaransa)

Igihembo cy’indirimbo yatowe n’abareba

Cardi B Ft. Megan Thee Stallion – “WAP”

Chris Brown & Young Thug – “Go Crazy”

DaBaby Ft. Roddy Ricch – “Rockstar”

DJ Khaled Ft. Drake – “Popstar”

Drake Ft. Lil Durk – “Laugh Now Cry Later”

Lil Baby – “The Bigger Picture”

Megan Thee Stallion Ft. Beyoncé – “Savage” (Remix) (IYATSINZE)

Silk Sonic – “Leave The Door Open”

Video y’umwaka

Cardi B – “Up”

Cardi B Ft. Megan Thee Stallion – “WAP” (IYATSINZE)

Chloe X Halle – “Do It”

Chris Brown & Young Thug – “Go Crazy”

Drake Ft. Lil Durk – “Laugh Now Cry Later”

Silk Sonic – “Leave The Door Open”

Uwayoboye video warushije abandi

Benny Boom

Bruno Mars na Florent Déchard (UWATSINZE)

Cole Bennett

Colin Tilley

Dave Meyers

Hype Williams

Film nziza

“Coming 2 America”

“Judas And The Black Messiah” (UWATSINZE)

“Ma Rainey’s Black Bottom”

“One Night In Miami”

“Soul”

“The United States Vs. Billie Holiday”

Umukinnyi mwiza wa film w’umugore

Andra Day, “The United States vs Billie Holiday” (UWATSINZE)

Angela Bassett

Issa Rae

Jurnee Smollett

Viola Davis

Zendaya

Umukinnyi mwiza wa film w’umugabo

Aldis Hodge

Chadwick Boseman (UWATSINZE)

Damson Idris

Daniel Kaluuya

Eddie Murphy

Lakeith Stanfield

Abakizamuka

Alex R. Hibbert

Ethan Hutchison

Lonnie Chavis

Marsai Martin (UWATSINZE)

Michael Epps

Storm Reid

Umukinnyi w’umugore w’umwaka

A’ja Wilson

Candace Parker

Claressa Shields

Naomi Osaka (UWATSINZE)

Serena Williams

Skylar Diggins-Smith

Umukinnyi w’umugabo w’umwaka

Kyrie Irving

Lebron James (UWATSINZE)

Patrick Mahomes

Russell Westbrook

Russell Wilson

Stephen Curry

 

Exit mobile version