Site icon Rugali – Amakuru

Bernard Ntanganda Perezida wa PS Imberakuri aratabariza ABAYISENGA Venant wa DALFA Umurinzi

None kuwa gatandatu taliki ya 06 Kamena 2020,mu gihe cya saa kumi ,Bwana ABAYISENGA Venant;umurwanashyaka w’Ishyaka DALFA UMURINZI yavuye mu rugo aho aba kwa Mme Victoire UMUHOZA agiye kugura amayinite ya telefone hafi aho yo mu rugo nk’uko bisanzwe.

Kuva ubwo kugeza ubu ntabwo aragaruka na telefone ye nticamo!

Ubuyobozi bw’Ishyaka PS IMBEREKURI butewe impungenge n’ubuzima bwe dore ko muri iyi minsi inkoramaraso zibasiye abayoboke b’amashyaka atavugarumwe na FPR baba mu Rwanda cyane abayoboke ba DALFA UMURINZI tutibagiwe na Prezidate wayo bityo bukaba butabariza Bwana ABAYISENGA Venant busaba inzego z’umutekano z’u Rwanda gushakisha aho aherereye.

Exit mobile version