Site icon Rugali – Amakuru

Bernard Ntaganda, Perezida wa PS Imberakuri, aramagana Manda zo Guta muri Yombi Abanyapolitiki nka Gen Kayumba na Rusesabagina

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwo mu Rwanda, P.S Imberakuri igice cya Bernard Ntaganda riramagana impapuro mpuzamahanga Leta y’u Rwanda iheruka gushyira hanze zisaba amahanga gufata no gushyikiriza ubutabera abayobozi b’amashyaka bitavuga rumwe yibumbiye mu mutwe wa P5.

Uyu mutwe ugizwe n’amashyaka atanu ari yo: Amahoro People’s Congress (AMAHORO-PC), Forces démocratiques unifées-Inkingi (FDU INKINGI), People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-IMANZI), Social Party-Imberakuri (PS IMBERAKURI) na Rwanda National Congress (RNC). Izo mpapuro zasohotse hashize iminsi mike impuguke z’umuryango w’abibumbye zemeje ko uwo mutwe uri mu bikorwa byo kwitegura kugaba ibitero ku Rwanda.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika I Washington, DC, Geoffrey Mutagoma, yaganiriye na Maitre Me Bernard Ntaganda uyoboye ishyaka P.S Imberakuri, igice kitaremererwa gukorera mu Rwanda, atangira amubaza niba na we ari ku rutonde rw’abashakishwa n’ubutegetsi bwo mu Rwanda.

Source: radiyoyacuvoa

Exit mobile version