Site icon Rugali – Amakuru

Benshi i Kigali baribaza impamvu Perezida Kagame atariwe wafunguye ikicaro cya FIFA

Benshi i Kigali baribaza impamvu Perezida Kagame atariwe wafunguye ikicaro cya FIFA

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta hamwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, kuri uyu wa Gatanu bafunguye ku mugaragaro icyicaro cya FIFA cyo mu karere (FIFA Regional Development Office) kizaba gishinzwe ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba. Iki cyicaro giherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge mu nyubako ya I&M Bank.

Muri Afurika, ahari ibyicaro nk’iki ni i Dakar muri Sénégal, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo n’icya Addis Ababa muri Ethiopia ari nacyo cyimuriwe i Kigali. Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko impamvu bahisemo gushyira iki cyicaro i Kigali ari uko u Rwanda rukataje mu guteza imbere umupira w’amaguru ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere kandi bizeye ko bizanafasha akarere k’Iburasirazuba ruherereyemo.

Ati “U Rwanda na Kigali ni ahantu hadasanzwe. Nabibonye mu ijoro ryakeye, buri gihe ko unje mbona harushaho kuba heza kandi n’ibikorwa by’umupira w’amaguru bigenda bitera imbere. Tugomba gukora ibirenze mu guteza umupira, mu burezi, mu miyoborere no kurwanya ruswa, tugomba gukora byinshi muri Afurika. Ndizere ko bizafasha umupira w’akarere kuzamuka.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, wasinye amasezerano y’u Rwanda na FIFA yo kugira iki cyicaro i Kigali, yashimiye iri Shyirahamwe ku cyizere ryagiriye u Rwanda, avuga ko “Leta y’u Rwanda izakora ibishoboka byose kugira ngo intego ziyemejwe zizagerweho.”

Binyuze muri gahunda ya FIFA Forward, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, rifasha amashyirahamwe arigize muri gahunda z’iterambere ndetse rikayegereza amashami afasha kwihutisha imishinga itandukanye.

Ni muri urwo rwego, FIFA yagiye ifungura ibyicaro mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho muri Afurika kuri ubu byamaze gushyirwa i Dakar muri Sénégal, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo n’iya Addis Ababa muri Ethiopia. Iki cya nyuma ni cyo kimuriwe i Kigali.

Ubu buryo bufasha amashyirahamwe yo mu gace kegereye iki cyicaro cya FIFA kudasiragira ageza ibibazo byayo bijyanye n’iterambere rya ruhago i Zurich mu Busuwisi, ahubwo bigakemurirwa ku byicaro biyegereye.

Muri gahunda za FIFA zo guteza imbere umupira ku Isi, harimo ko bitarenze mu 2022, izaba imaze gushora hafi miliyoni 3$ mu bikorwa by’uyu mushinga.

Kuva umushinga wa FIFA Forward utangiye mu 2016, ibindi bihugu byashyizwemo ibyicaro bya FIFA birimo u Buhinde, Nouvelle Zelande, Panama, Paraguay. Barbados na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo Guverinoma y’u Rwanda yemereye FIFA kugira icyicaro mu gihugu muri gahunda iri Shyirahamwe ryashyizeho ryo kongera amashami yaryo mu bice bitandukanye.

 

Icyicaro cyafunguwe mu mujyi wa Kigali cyitezweho gufasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu karere

 

 

Hasinywehagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FIFA yo kugira iki cyicaro i Kigali

 

Hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda na FIFA

 

Infantino yatangaje ko u Rwanda rutanga icyizere ku iterambere rya ruhago

 

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko Leta y’u Rwanda izakora ibishoboka byose kugira ngo intego ziyemejwe zizagerweho

 


Exit mobile version