My little best friend insisted to come and check on me at my place of work & reminded me to go home and have a break! Cute…😍 pic.twitter.com/nK2bgvPQIv
— Paul Kagame (@PaulKagame) March 14, 2022
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yashyize hanze ifoto taliki 14 Werurwe 2022 afashe umwuzukuru we wa mbere wabyawe n’umukobwa we Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma kuwa 19 Nyakanga 2020. Perezida Kagame ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati: “Agacuti kanjye magara kansabye kuza kundeba aho nkorera hanyuma kunyibutsa gutaha no gufata kuruhuka! Cute” Nyuma yo gushyira iyo foto ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu bakurikira Perezida Kagame kuri twitter barenga miriyoni ebyiri bakomeje kugaragaza uburyo bifatanyije n’umuryango we muri uwo munezero wo kugira umugisha udasanzwe muryango.
Hagati ariko hari abandi babibona ukundi buri gihe Kagame iyo ashyize hanze ifoto ye ari kumwe n’umwuzukuru we kuko bahita bamwibutsa abantu benshi b’ababyeyi amaze kuvutsa iyi migisha kandi na nubu akaba atarunamura icumu. Ishyire nawe mu mwanya w’abazukuru ba Perezida Habyarimana, Ntaryamira, Karegeya, Rwigara n’abandi benshi umuntu atarondora bishwe na Kagame cyangwa kubera we. Wakongeraho abana cyangwa abuzukuru b’ababyeyi afunze cyangwa yashimuse bikaba ibindi. Mana kora umuti rwose Kagame na kariya gatsiko bunamure icumu!