Site icon Rugali – Amakuru

Benshi baribaza aho Rutembesa Guillaume yaba ari

Mu minsi ya vuba, uyu niwo munsi numva mbabaye kubera kubura kwa Rutembesa. Abatamuzi yabaga Nairobi, urebye Ange Kagame niwe yavugaga hano kubera amafoto y’ibanga yari ashyize hanze.

Amakuru menshi y’akababaro k’abanyarwanda, gushimutwa, kuraswa… nawe yabivugaga mbere ya RIB. Yize muri Kaminuza nkuru i Butare, yaje gufungirwa ubusa, nyuma afunguwe ahungira muri Kenya, Nairobi.

Yanga akarengane gakorerwa rubanda rugufi. Yigeze kuvuga ati: Nibashake Congo bayisahure byose, Nibashaka izo mfashanyo n’inguzanyo babinyereze nibashaka bice Kayumba n’ubundi baba bashwana baziranye, ariko bareke umuturage wa Bannyahe wubatse akazu ke avunitse, bareke no kurasa abaturage kuko ninatwe tubatora 100%.

Ikindi mwibukiraho yaravuze ngo niyo yapfa, yapfa yishimye kuko nibura yavugiye abantu benshi. Yagayaga abantu babona akarengane bagaceceka.
Twizere ko abicanyi ba Kigali atari bo bamufite.

Doreen Umwiza

Exit mobile version