Site icon Rugali – Amakuru

Benshi bakomeje kwibaza ku rubanza rwa Maj Sankara

Mumfashe kumva ibi bintu
……………………………

1.FLN ivugirwa na Sankara baravugaga bati twateye u Rwanda,dufite ibirindiro i Nyamagabe,batangaza akarere ko kwitondera,ndetse banavuga ko hari ingabo zabo zaninjiye mu gihugu ziciye mu kivu-Nyamasheke-Nyungwe

2.Havugwaga ibitero kandi ibyo bitero bikavugwa ko bituruka muri nyungwe

3.Sankara yarafashwe yemera ibyaha byose,avuga n’ibihugu bagiranye na bamwe mu bayobozi babyo ibiganiro,ndetse ko n’ingabo zabo zaciye i Burundi ziza nyungwe.

4.u Rwanda rumaze iminsi ruzengurutsa abadipolomate nyungwe yose ndumva baravuyemo nta n’ikimata kiriye n’umwe

Dore ikibazo nibaza:

a) Niba FLN na Sankara bavuga ko ingabo zabo zaciye i Burundi izindi mu mazi (ibi hari n’abaturage numvise babivuga) zaba zarasubiye iyo zavuye ziciye he? Ryari? Uku gukubitwa inshuro kuki kutavuzwe cyangwa ngo rubanda yongere ivuge iti babandi twabonye bazinga amabanga? Dusobanukirwe aho abaje bagiye.

b)Ese abateye bose barafashwe? Barishwe?

Izi ngingo a na b nibyo ubundi byagakwiriwe gusobanurirwa abaturage ngo bamenye neza uko bahagaze kubyavuzwe ndetse n’ibyabaye aho guhora ku marondo kandi Abanyamahanga batemberezwa berekana ko ibintu byose ari sawa sawa.

Mwizerwa Sylver

Exit mobile version