Site icon Rugali – Amakuru

Benshi bakomeje kwibaza impamvu Gakwerere Rpf, impirimbanyi yo kwirukana Kagame na FPR, itarimo kugaragara kuri Facebook

Amakuru atugereho kuri Rugali nuko DMI ya Kagame irimo gushaka gucecekesha bamwe mu mpirimbanyi za demokarasi zishaka impinkukda mu Rwanda hatamenetse amaraso. Muri abo bibasiwe harimo Gakwerere Rpf udahwema kutugezaho amakuru y’ikambere dukeka ko bidashimisha abatuye muri Village Urugwiro nawe nk’abandi benshi akaba intwaro ikomeye ari ikaramu.

Ikigaragara nuko atarimo kugaragara ku rubuga rwa Facebook tukaba dukeka ko yaba yaragabweho igitero none tukaba tuburira abantu bajyaga bavugana cyangwa bandikirana inbox kuri Facebook kwitonda bagashishoza hato batazagwa mu mutego kuko ntawamenya niba ba bahinde, abashinwa cyangwa abarusi Kagame akoresha kwinjira muri za accounts z’abamurwanya bataba bamwinjiranye.

Twizere ko ariby’igihe gito ko vuha tuzongera tukamubona kuri Facebook kandi natwe tubijeje ko nitumenya amakuru ye tuzayabagezaho ndetse nawe tukaba twamusaba ko naramuka asomye iyi nkuru yazatugezaho amakuru ye kugirango tuyageze kubakunzi benshi bakomeje kwibaza niba ari amahoro. Mpirimbanyi za demokarasi musabwe gukomera k’umuheto kandi twese hamwe tuzatsinda ikibi.

Exit mobile version