Site icon Rugali – Amakuru

Benshi bakomeje kunenga abahezanguni ba FPR bikomye Samputu Jean Paul kubera UBWIBONE N’URWANGO

Benshi bakomeje kunenga abahezanguni ba FPR bikomye Samputu Jean Paul kubera UBWIBONE N'URWANGO

MBAHAYE IMBUTO ESHATU “urukundo, ubumwe, amahoro” MUZIBIBE MUBATAZIGIRA Vestina

Numvise ibitekerezo by’abahezanguranguni bikomye Samputu, sindarangiza kuzumva ariko mfite icyo nazivugaho.

Abaganira kuri SAMPUTU

Ni agatsiko k’indushyi zimitse urwango ruvanze n’uburwayi bwo guhungabana, ni agatsiko k’abami b’urwango n’ubwibone ni indembe mukwiye guhagurukira hamwe mwese mukavuza kuko zirimo kuzambya isaso.
Nimutabare nyamara mutabare kuko nimubarebera nzabarega “Non assistance aux personnes en danger” abari en danger ni aba bakwizarwango si abatemera ibyo bavuze. Mubatabare kuko uwabaha imihoro batema , uwabaha imbunda barasa uwo ari wese bita umwanzi w’igihugu ku maherere.

-Numvise umugabo uvuga atuje kandi avumvura : Ati intwari ni umuntu uharanira ibyo yemera, none Samputu yimitse amahoro si ibyo yemera? Asabe uruhushya indushyi z’indembe se zimwereke ibyo akora n’ibyo avuga kandi zikorera ku mbuga za whatsapp ?

-Ati twamukozeho iperereza, ati twamenyeko, ati, …none se ashinzwe iki mu buzima bw’abanyarwanda kuburyo agomba gukora amaperereza ku bantu? Nyagucira amahano akimika amahoro ni Umurwayi urwaye ubujiji n’urwango ni Umugaragu w’ibibi(ambabarire nahereye kubyo yavuze)

Aho kumutuka mumuhe umuti w’urukundo n’amahoro ni cyo abura. Umuntu ashaka gufata Volant ya Samputu ngo amuyobore kuki? Ubu azi ko Jean Paul yavutse yigenga?
Uziko avuga atuje arimo gucira ubuvunderi?
Uziko afite agahinda kuko Samputu atari mu kigare atwaye?
Avugutirwe umuti vuba atarahuhuka….AMAHORO URUKUNDO-
Ngo Jean paul ni umugambanyi ngo ashingiye ku iperereza akunze gukora? Jean Paul Yanize Kizito, Yarashe impunzi i Kiriba, Samputu yishe abaturage mu Rwanda? Samputu atera CONGO? Samputu atera Tanzaniya? Yishe Rwisereka na Makonene? Yishe Anselme Mutuyimana? Jean paul Yibasiye Karasira? Umugabo uvuga atuje kandi atoteza Yasetsa n’uwataye nyina Tingitingi.

Umwanzuro

Aba bantu bimitse urwango babuze gihana babura urugero. – Nyamara uwari ufite uburambe mu ntambara no mu kurangira inka siwe wari kutwigisha uko tuba mu gihugu hari ababifitemo uburambe.

Izi mburagihana ni imbuto y’inyeshyamba
Ndabivuze birabarya, birabababaza, murantuka, murarakara ariko ni ukuri!

Munkundire izi ndushyi zigira inyaryenge zinyegeje kuri whatsapp zinyanyagiza urwango n’ubwibone aho kubiba “URUKUNDO AMAHORO UBUMWE ” Muzifashe zikwiye kwitabwaho zitaraba Intare n’ingwe zizabarira abana n’ubuzukuru nk’uko bimaze iminsi bigenda mureba.
Nshyizeho kirazira kwibasira ABAHANZI n’ABANYAMAKURU, nimumfashe twamagane , tuvure abarwayi barembye kubera UBWIBONE N’URWANGO
NDABAKUNDA MURAMBE !

Yanditswe na Vestina Umugwaneza ku rukuta rwe rwa Facebook

Exit mobile version