Site icon Rugali – Amakuru

Ben Rutabana: «Icyimbabaza n’uko jénoside bagiye kuyigira balinga kandi y’arabaye. Kuli bo ni show, (…) Jénoside y’arabaye tuyiburiramwo abacu, bakwiriye kuyi fasha hasi

Benjamin Rutabana, musaza wa Adeline Rwigara, uririmba akaba y’arananditse igitabo yise ” de l’enfer à l’enfer” akaba umunyamuryango wa RNC, y’agiranye ikiganiro n’a Ikondera libre avugamwo icyo atecyereza kuli biriya bikorerwa Jambo ASBL biturutse Kigali. Dore bimwe na bimwe mubyo yavuze. Kanda hasi w’umve ikiganiro cyose.

« Igihugu cy’urwanda ntabwo cy’iyoborwa n’amategeko, ntabwo cy’iyoborwa na institutions, biterwa na humeur ya Peresida wa republika. »

« Icyo FPR y’avuyemwo, ntabwo alicyo twali dutegereje »

« Nye sinkizerera mu byamoko, n’asanze hali abantu bimbwa n’abagabo mu moko yose, kuli njye amoko asigaye n’abiri, imbwa n’abagabo, hanyuma buli mu nyarwanda agahitamwo ubwoko bwe : imbwa cyangwa umugabo »

«Icyimbabaza n’uko jénoside bagiye kuyigira balinga kandi y’arabaye. Kuli bo ni show, (…) Jénoside y’arabaye tuyiburiramwo abacu, bakwiriye kuyi fasha hasi. Kandi abenshi muli bo s’abere muli yo. Bahora bavuga ngo « icyibaye cyose biragarura jénoside » N’umvise Kagame avuga « ntawe udushyiraho pressure aho twavuye turahazi (…), nonese parcours ya kagame y’irirwa arata tutazi n’iyihe ? (…) urugamba avuga twararurwanye (…) twakomerekaga arinyuma ali kampala, iyo jénoside y’aguyemwo ababyeyi bacu, abavandimwe bacu, ntampamvu y’agombye kwigira umuvugizi wayo, y’arakwiriye kuyifasha hasi ».

« Abo ba jeunes bo muli Jambo Asbl, b’ari abana bato muli jenoside, ndetse bamwe b’avutse nyuma y’a jenoside, n’abana b’acyeneye kumenya byinshi mu mateka yacu. Hali jenoside y’abatutsi, iyo y’aremewe, ni jenoside iri à part, aliko Kuba twemera, nanjye nemera ko habayeho ubwicanyi bw’akorewe abahutu, ntabwo b’ipfobya jénoside y’abatutsi kandi kugoreka amateka ntabwo alibyo b’izatuma dushobora kw’avança ». Burya ngo amateka y’andikwa n’uwatsinze, FPR yo yagarucyiye kuli jénoside y’abatutsi, igeze kubwicanyi bwa bahutu, isanga aliyo bireba, isanga aliyo iregwa, ibi rero niba kuvuga ko FPR y’ishe abahutu babyita gufopbya jenoside, nanjye babindege kuko abahutu barapfuye.»

“Abacikacumu baricwa buri munsi, ejo bundi nibwo numvishe uriya mu polisi wishwe ari umucikacumu Gashagaza, sinigeze numva umuryango numwe w’abacitse ku icumu uvuga uti, umucikacumu yapfuye nta numwe! Reka da ntibibareba, iby’abacikacumu bapfa ntibibareba….abacikacumu barashize mu gihugu barapfuye ba Rwigara barabishe, uriya mu major bishe mu minsi yashize naba Gasakure, baricwa buri munsi, nta muryango wabacitse ku icumu numwe nari numva ubaza uti ko abacitse ku icumu bari kwicwa?”

Jambo Asbl

Exit mobile version