Ben Rutabana ati “ahubwo Kagame niwe mwicanyi, twahunze u Rwanda ariko akomeza udukurikirana mu bindi bihugu akatwicirayo , yishe abavandimwe bacu bari mu burayi, muri Kenya no muri Uganda.”
Ikuganiro cyatanzwe Ben Rutabana we ubwe
Ben Rutabana – ni umuhanzi w’umuririmbyi w’umunyarwanda wabivuyemo akaba asigaye yikorera ubucuruzi i Burayi.
Uwaduhaye amakuru yagiranye ikiganiro na Ben Rutabana wagiranga ngo anyomoze ibyari byanditswe mu binyamakuru by’u rwanda bivuga ko Ben Rutabana aherutse gusura Uganda akaba yuburinzi bw’ikirenga.
Uwo muhanzi wicisha bugufi ntiyahakanye urwo rugendo ariko yavuze ko urugendo rwe rwari mu rwego rw’ubucuruzi ko nta kintu kerekeranye na politiki yakoze yo , ko atigeze ahura n’umunyapolitiki n’umwe cyangwa umusirikari nk’uko ibinyamakuru by’u Rwanda rubivuga
Kubyerekeranye no kuba yarakiranywe icyubahiro agahabwa uburinzi burenze, yavuze ko babikabirije. Yavuze ko ariwe wishakiye abamurindira umutekano ko bariya bose bavuga yahuye nabo ari ukubeshya. Ntiyigeze ahura na Kaka cyangwa Kandiho wa ISO na CMI. Ben Rutabana yavuze ko ariwe wirindiye umutekano akaba yarasuye inshuti nyuma yo gukora ubucuruzi bwari bwamujyanye.
Ben Rutabana yagize ati “Kagame akomeje kwerekana uburyo yinjiriye Uganda, afite maneko impande zose muri Uganda. Niba ataribyo ni gute yamenye ko ndi mu rugendo Uganda? Iki n’ikimenyetso cy’uko yangeze amajanja, ariko kubera nari ndinzwe abahungu be barabinaniwe.
Ben Rutabana yakomeje avuga ati “Erega nibyo koko ngomba gushaka uburinzi kugira ngo nfate uruzinduko muri Uganda, Adeline Rwigara nyina wa Diane Rwigara ni musaza wanjye kandi Kagame yavuze ko abo mu muryango wa Rwigara babangamiye umutekano w’igihugu, hari abantu abanyarwanda benshi bafite ubwenegihugu bw’abanyaburayi bashimuswe bajyanwa i Kigali ntabwo rero nari kwishyira mu magorwa nkayo. Nta gihugu na kimwe cy’Afurika nshobora kugenderera nta burinzi nfite.” Ben Rutabana yahise agira inama uwo bakorana icyo kiganiro ko nawe agomba kubyirinda.
Ben Rutabana ati “Kagame anyita ikihebe ariko nta muntu n’umwe nishe cyangwa nashatse kwica nta n’isazi nigeze nica, kuba nkomoka mu muryango yibasiye ntabwo bivuga ko ndi umuterabwoba.”
“Kagame ntabwo ashobora kuba perezida wa Uganda n’u Rwanda, ndi umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’abafaransa wari wasuye Uganda kuko nashakaga gushorayo imari aho kuyishora mu Rwanda kuko nta mutekano ntacyanyemeza ko Kagame atanyica nk’uko yishe abo mu muryango wanjye. ” Nasanze Uganda aricyo gihugu kegereye mu rugo. Niba umuntu antumiye ngo dukore ubucuruzi akanyemerera ko azarinda umutekano anjye nzajyayo”
Ben Rutabana bamubajije igihe aherukiye mu Rwanda
Ben yavuze ko hashize imyaka 15 akaba yarahunze nk’umuhanzi , yavuze ati “indirimbo zanjye zari zifite ubutumwa butanyuze. Natekereje ko wenda ninsohoka mu gihugu nzarirmba nta bwoba nfite ariko byabaye iby’ubusa kuko n’i Burayi umuryango wanjye wakurikiranwe na Kagame, nahisemo kuba mpagaritse muzika ngakora ubucuruzi. Ndababwira ukuri ko nta cyaha nigeze nkora kw’isi nta na tike yo kuba naraparutse nabi ningeze mpabwa, ” ni kuko abahungu ba Kagame banyita umuterabwoba”
Ben yavuze ko Kagame ari muterabwoba n’umwicanyi kuko akurikirana abnatu akabicira aho bahungiye. Ngicyo igisobanuro cy’umwicanyi wica inzirakarengane zahunze igihugu.
Ben yatanze ubutumwa ku Bagane n’abanyarwanda yababwiye ngo bakomere ko ubuzima butoroshye, ko Kagame abakurikiranye hose. Guhunga igihugu ntibyakagombye kuba icyaha kuko abadahunze baratotezwa, abavandimwe bagafungwa batagejejwe imber y’ubutabera. Kubera iki ibi byose? Inyota y’ubutegetsi.
Ben bamubajije niba azasubira Uganda asubiza ko abyifuza ko abaganda bazi kwakira abantu gusa ikibazo n’uko Kagame we adashaka ko asura Uganda. Ben yavuze ati “Urugendo rwanjye rwaramubabaje”
Ben bamubajije niba azi Kirumira asubiza ko yaramuzi ko yari umugabo washoboraga guhanga na Gen Kayihura bakeka ko yagize uruhare mw’iyicwa rye. Ben yavuze ko Kigali yamwohereje iwabo watwese ariko ko ku banyarwanda Kirumira yari intwari. Impunzi z’Abanyarwanda muri uganda zakusanyije amashiringi miliyoni 2 yo gufasha abana ba Kirumira kwishyura amshuri yabo. Imana iruhure roho ye.
Titus yashimiye Ben Rutabana ku bw’igihe yabahaye ngo baganire
Byanditswe na Seruga Titus