Bemeriki Valerie aricuza kuba yarabaye umunyamakuru wa RTLM yifashishije yicisha abatutsi. Bemeriki Valerie wahoze ari Umunyamakuru wa RTLM ubu akaba afungiye ibyaha bya Jenoside aricuza kuba yarifashishije radio RTLM mu kwicisha abatutsi ndetse agashyira mu majwi itangazamakuru uburyo ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yaba mu kubiba amacakubiri ashingiye ku moko mu Banyarwanda no kuranga aho Abatutsi bari kugira ngo bicwe.
Ibi Bemeriki yabitangarije muri gereza ya Kigali aho afungiye akaba yari umunyamakuru wa Radio RTLM, Radiyo yari ku isonga mu kubiba urwango rushingiye ku moko mu Banyarwanda.
Yicuza ubwe ku giti cye kuba yaragize uruhare muri Jenoside yahitanye Abatutsi barenga Miliyoni mu minsi 100 gusa.
Valerie mu buhamya yatangiye muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930, imbere y’abandi bagororwa yavuze ko hategurwa Jenoside, nta mahame y’itangazamakuru abanyamakuru bakurikizaga.
Ati “Icyo gihe nta mahame y’itangazamakuru twakurikizaga, twagenderaga ku bitekerezo by’abanyapolitiki batubwiraga ko tugomba gukora ibishoboka byose tukicyiza abo bitaga abanzi.’’
Ashimangira neza ko aka kazi yagakurikizaga muri ubwo buryo, ati “Na radiyo rero ni uko nayikozeho, nanjye ni icyo nakoraga.’’
Ati “Mu gihe cya Jenoside, ni bwo twakajije umurego cyane, kuko ni twe twarangaga aho abasirikare ba FPR (ariko tutitaga abasirikare icyo gihe, twabitaga inyenzi) bari ndetse tukabashyira hamwe n’abatutsi bari mu gihugu icyo gihe. Abo bose twabitaga inyenzi tukajya turanga ahantu baherereye (ubwihisho bwabo aho buri n’ibindi byose).”
Valerie Bemeriki yakatiwe kurangiriza ubuzima bwe bwose muri gereza
Aya makuru twagiye tuyahabwa n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi, Interahamwe n’abasirikare bahitaga bahagaba igitero abo bahasanze bose ntabwo batoranyaga, bahitaga babica.
Kuba Valeria Bemeriki yemera ko yakoresheje umurongo wa RTLM yakoreraga mu kubiba urwango mu Banyarwanda, rwanakurikiwe na Jenoside, ibi abishingiraho avuga ko nta muntu n’umwe ukwiriye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Valerie Bemeriki yabaye umunyamakuru wa RTLM, radio yashyizwe mu bitangazamakuru bibiba urwango nk’uko byemejwe n’urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.
Uyu munyamakuru we ntiyaburanira I Arusha nka bagenzi be ahubwo yaburaniye mu Rwanda kuko ariho yafatiwe. Ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byaramuhamye bituma akatirwa kurangiriza ubuzima bwe bwose muri gereza.
Nkindi Alpha
Imirasire.com