Site icon Rugali – Amakuru

BBC: Rwanda: Ku bitaro bya Gitwe bahasanze imibiri y’abishwe ubihagarariye arafungwa

Urayeneza Gérard uhagarariye mu buryo bw’amategeko ibitaro na kaminuza by’i Gitwe yafunzwe kuva ejo ku cyumweru n’urwego rushinzwe iperereza ku byaha mu Rwanda nk’uko umwe mu bo mu muryango we yabibwiye BBC.

Ku bitaro bya Gitwe habonetse imibiri 10 y’abantu bishwe mu myaka ishize.

Kuva mu cyumweru gishize inyuma y’ibi bitaro hari icyobo kiri gushakishwamo imibiri bikekwako ari iy’abishwe mu gihe cya Jenoside mu Rwanda.

BBC yagerageje kuvugana n’ukuriye akarere ka Ruhango ibi bitaro biherereyemo ariko ntibirashoboka kugeza ubu.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe iperereza ku byaha mu Rwanda yabwiye BBC ko twakongera kumuvugisha nyuma.

Imibiri y’abavanywe muri icyo cyobo kugeza ubu nta uremeza ko harimo abantu be n’igihe biciwe.

Umwe mu bo mu muryango wa Urayeneza Gérard yabwiye BBC ko yafatiwe i Kigali ejo ku cyumweru aho yari yaragiye kwivuza.

Abandi bantu bafashwe nyuma ye ni abaturage barimo uwahoze akuriye urwego rwa segiteri nk’uko uyu utifuje gutangazwa abivuga.

Aba bakekwaho guhishira amakuru kuri iyo mibiri yagaragaye kuri ibi bitaro, byubatswe mbere ya jenoside bigatangira gukora mu 1997.

Bwana Urayeneza w’ikigero cy’imyaka 70 ari mu batangije ishuri ryisumbuye ry’i Gitwe nyuma ashinga kaminuza n’ibitaro.

Exit mobile version