Site icon Rugali – Amakuru

BBC: Rwanda: Diane Rwigara yatanze ibisabwa kwitoza mu kibanza ca Prezida

Umwe mu bifuza kwitoza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Diane Rwigara, yashyikirije ibyangombwa bisabwe na Komisiyo y’amatora. Rwigara yageze kuri Komisiyo aherekejwe n’umubyeyi we, Madamu Adeline Rwigara.

Diane Shima Rwigara avuga ko aziyamamaza nk’umukandida wigenga .

Yabwiye abanyamakuru bari baje ari benshi ko yishimiye kuba ashoboye gushyikiriza ibisabwa, gusa uyu mukobwa avuga ko bitamworoheye kubona imikono y’abamushyigikira kubera iterabwoba ryashyirwaga ku bifuza kumushyigikira.

Yagize ati”na n’ubu hari abahunze ingo zabo kubera igitutu bashyizweho n’inzego z’ibanze bazira ko bemeye kunsinyira. Ibi ni ibintu biteye impungenge mu gihe hategurwa amatora “.

Diane Rwigara abaye uwa gatatu ushyikirije impapuro zisaba kwiyamamaza.

Abandi ni Gilbert Mwenedata wiyamamaza nk’umukandida wigenga ndetse na Franck Habineza we wamamazwa n’ishyaka Green Party.

Gutanga ibyangombwa byatangiye itariki 12/6/17, ico gikogwa kikazorangira 23/6/2017.

Source: http://www.bbc.com/gahuza/amakuru-40340185

Exit mobile version