Ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ryahagaritse burundu mu butegetsi bwaryo uwahoze ari umuvugizi waryo rivuga ko afite uruhare rukomeye mu izimira rya Ben Rutabana.
Jean Paul Turayishimye wahagaritswe mu butegetsi ntacyo aratangaza kuri uyu mwanzuro w’inama y’iri shyaka uvuga ko ashobora gukomeza kuba umuyoboke.
Ku ibura rya Ben Rutabana wari komiseri muri iri shyaka mu ntangiriro z’uku kwezi, Bwana Turayishimye yabwiye BBC ko nawe yumvise ibura rya Rutabana rikamutungura, kandi ko bariho bakurikirana iki kibazo nk’ishyaka.
Tabitha Gwiza, mushiki wa Ben Rutabana, nawe uheruka kwirukanwa mu butegetsi bwa RNC, muri uku kwezi yabwiye BBC ko “hari abantu bacye bo hejuru muri RNC bafite uruhare mu ibura rya Rutabana”.
Madamu Gwiza yavuze ko ibibazo biri muri RNC, ishyaka ryavukiye kandi rikorera mu mahanga, bishingiye ku ibura rya musaza we.
Umuvugizi wa RNC Etienne Mutabazi we yabwiye BBC ko atari ko bimeze ko ibibazo biri muri RNC ari ibisanzwe biba ahahuriye abantu benshi, yemeza ko biri gukemurwa neza kandi bari gushakisha Ben Rutabana.
Mu ibaruwa ihagarika Bwana Ndayishimye y’ejo ku cyumweru kuwa 29/12 yasinyweho na Jerome Nayigiziki umuhuzabikorwa wa RNC, ivuga ko yakoze ibikorwa byo “gusisibiranya uruhare rukomeye wowe ubwawe wagize mu izimira rya Komiseri Ben Rutabana…”
Muri iyi baruwa batangaza ko hari ibimenyetso simusiga ko bwana Ndayishimye “ari mu bantu bacye bari bazi neza banateguye urugendo rwe (Ben Rutabana) mu karere kandi bakanarukurikirana umunsi k’uwundi”.
Bwana Ndayishimiye ntacyo aratangaza ku byatangajwe muri iyi baruwa imuhagarika mu bategeka RNC.
Benjamin Rutabana uzwi cyane nka Ben Rutabana umuryango we uvuga ko wamubuze kuva tariki 08 z’ukwezi kwa cyenda hashize iminsi micye ageze i Kampala muri Uganda avuye aho aba iburayi, ubu ntarongera kuboneka.
Source: BBC
https://www.bbc.com/gahuza/50945017