Noble Marara, wigeze kuba umwe mu bashinzwe umutekano wa Prezida Kagame, ubu akaba yarahungiye mu Bwongereza ngo yabwiwe na polisi ko ashobora kwicwa n’u Rwanda.
Noble Marara, washinze urubuga rwandika amakuru kuri internet yise Inyenyeri akaba afite na radio yo kuri internet yise Inyenyeri, bigendera ku muruongo urwanya leta y’u Rwanda, aravuga ko nawe yasabye polisi yo mu Bwongereza kumufasha.
Bwana Marara avuga ko urwego rwihariye rwa polisi y’Ubwongereza rwaje iwe mu rugo rumusomera ibivuga ko ubuzima bwe bushobora kuzimangana umwanya uwo ariwo wose.
Avuga ko polisi itigeze umubwira amakuru yose, gusa ngo imubwira ko ari leta y’u Rwanda ishaka kumuhungabaniriza ubuzima.
Uyu yigeze kuba arinda ubuzima bwa Prezida Paul Kagame, avugako yibaza ko bamuhora igitabo yanditse kimena amabanga kuri Kagame, akaba anaherutse kugihindura mu Kinyarwanda.
BBC yavuganye na polisi y’Ubwongereza ivuga ko idashobora guhakana cyangwa ngo yemeze ibi bivugwa.
BBC kandi iracyagerageza kumenya icyo uruhande rwa leta y’u Rwanda rubivugaho.
Source: BBC