Site icon Rugali – Amakuru

BBC nireke gukeka itegereze FDLR ariyo izatubwira ko yateye i Musanze kuko birashoboka ko ari Kagame wigabyeho igitero!

Mu Rwanda birakekwa ko abarwanyi ba FDLR bateye bakica abantu

Abantu bitwaje intwaro bateye mu Rwanda mu mirenge ya Musanze na Kinigi mu majyaruguru y’u Rwanda bica abantu barenga 10 nk’uko bamwe mu bahatuye bababwiye BBC.

Ubu bwicanyi bwabaye mu masaha y’ijoro ryakeye ahagana saa yine mu karere ka Musanze mu tugari twa Kabazungu mu murenge wa Musanze n’akagari ka Kaguhu mu murenge wa Kinigi.

Abaturage bavuga ko bakeka ko ari inyeshyamba za FDLR zaturutse mu birunga.

Umutwe wa FDLR ntacyo uratangaza kugeza ubu ku bivugwa.

Abatrage bavuga ko habaye imirwano n’abasirikare b’u Rwanda aba bateye bagahungira mu mashyamba y’ibirunga.

Aloys Niyibizi umuyobora umurenge wa Musanze hamwe mu habereye ubu bwicanyi yabwiye BBC ko abateye ari abantu bashakaga ibyo kurya.

Agira ati: Aho bagiye gushaka ibiryo mu ngo z’abaturage hari abo bishe ntabwo turamenya ngo ni bangahe, ingabo kuko arizo zibirimo natwe turi kugendana nazo dutegereje ko batubwira uko bihagaze tugatanga amakuru yuzuye”.

Igisirikare cy’u Rwanda ntacyo kiratangaza ku byabaye mu karere ka Musanze.

Mu mwaka ushize muri aka gace k’ibirunga hagiye habera imirwano hagati y’ingabo z’u Rwanda n’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Exit mobile version