Site icon Rugali – Amakuru

BBC: Ishyaka RNC rivuga ko Ben Rutabana yaburiwe irengero

Gen Kayumba Nyamwasa yabwiye Serge Ndayizeye wa Radio Itahuka icyo atekereza kw'ibura rya Ben Rutabana

Ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu mahanga ryemeje ko komiseri waryo ushinzwe amahugurwa hashize hafi ukwezi aburiwe irengero.

Umuryango wa Benjamin Rutabana – uzwi cyane nka Ben Rutabana – uvuga ko yavuye aho yabaga mu Bubiligi ku itariki ya 4 y’ukwezi gushize kwa cyenda yerekeza i Kampala muri Uganda.

Uvuga ko ku itariki ya 5 y’uko kwezi ari bwo yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, agakomeza kuvugana n’umugore we kugeza ku itariki ya 8 y’ukwa cyenda.

Umuryango we uvuga ko kubera “impamvu zidasobanutse Bwana Rutabana atashoboye gufata indege yagombaga kumusubiza mu Bubiligi” yari guhaguruka ku itariki ya 19 y’ukwa cyenda.

Ishyaka RNC rivuga ko rikimenya “ayo makuru avugwa kuri … Rutabana ryakoze ibishoboka byose kugira ngo rikusanye amakuru yose ashoboka kugira ngo rimenye aho Bwana Rutabana yaba aherereye”.

Rivuga ko “rizakomeza gufatanya n’umuryango wa Rutabana mu buryo bwose bushoboka kugira ngo rishobore kumenya neza aho Rutabana yaba aherereye”.

RNC yongeraho ko “ikomeza kwifatanya n’umuryango n’inshuti za Rutabana muri ibi bihe bikomeye”.

Mu itangazo ryasohowe n’inshuti ze n’umuryango we ku itariki ya 2 y’uku kwezi, bavuze ko mbere yo kwerekeza muri Uganda, Bwana Rutabana yabwiye umugore we ko afite impungenge z’umutekano we.

Ibi ngo bitewe n’uko “hari ibintu bikomeye atumvikanaho na Lt Gen Kayumba Nyamwasa, wungirije umukuru wa RNC”.

Umuryango we uvuga ko ucyeka ko kubura kwe abayobozi b’iri shyaka babifiteho amakuru.

Umwanditsi n’umuhanzi wamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo zivuga ku buzima, urukundo n’amahoro, Bwana Rutabana yahoze ari umurwanyi mu mutwe wa FPR – Inkotanyi.

Nyuma yaje gufungwa, aho afunguriwe aza guhunga u Rwanda, ubu akaba yari amaze imyaka aba mu Bubiligi.

Exit mobile version