U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu bihuriye ku ngingo zisobanura impamvu zikomeye zo kubana mu bwumvikane n’ituze mu nzego zose. Ariko si ko bimeze muri iki gihe.
Nyamara bisangiye imipaka, biraturanye, umuco n’ururimi byenda gusa kandi byigeze gutegekwa nk’igihugu kimwe mu mateka bihuriyeho y’ubukoloni mbere yo gutandukaywa mu gihe cy’ubwigenge mu 1962.
Kuva mu mwaka wa 2015, ubutegetsi bw’u Burundi n’u bw’u Rwanda burebana ay’ingwe. Imigenderanire y’ibi bihugu bidakora ku nyanja imaze imyaka irenga itanu irimo igihu gishingiye ku migenderanire yakomwe mu nkokora kuva mu Burundi hageragejwe guhirikwa ubutegetsi ku ngufu bwa perezida Pierre Nkurunziza.
Ariko na nyuma y’urupfu rwe mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka, abategsti b’ibihugu byombi bitana bamwana bashinjanya gukoresha ubutaka bwabyo mu gucumbikira abantu bagamije guhungabanya umutekano n’ituze by’ikindi gihugu.
Mu kwezi gushize kwa karindwi, Perezida Paul Kagame yavuze ko yifuza ko u Rwanda rwasubukura umubano warwo no kongera guhahirana n’abaturanyi mu Burundi atangaza ko yizera ko perezida mushya Jeneral Majoro Evariste Ndayishimiye azatsimbataza uyu muhate.
Ariko mu cyumweru gishize, perezida Ndayishimiye, yavuze ko u Burundi butiteguye kubana n’igihugu gituranyi, yita ko ari indyarya kandi cyafashe impunzi z’Abarundi bugwate kikazibuza gutahuka iwabo.
None se uru rwikekwe no kwitana bamwana bituruka ku ki? Ese ibi bibazo bya politike bishobora kubonerwa umuti n’impande zombi bikongera gusabana no guhahirana? Byakorwa gute?
Ibyo ni bimwe mu bibazo Imvo n’Imvano yo kuri uyu wa gatandatu isesengura.
Abatumire bacu ni Jean Claude Karerwa, umuvugizi wa perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.
Sylvestre Ntibantunganya, wahoze ari perezida w’ u Burundi. Na Dr Joseph Sebarenzi, wahoze ari umukuru w’inteko ishinga amategeko mu Rwanda akaba n’umwarimu wa kaminuza mu bijyanye no gukemura amakimirane, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Twari twatumiye kandi na leta y’u Rwanda muri iki kiganiro, ariko ntitwabonye ukizamo.
Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Prudent Nsengiyumva.
BBC