Ndabashuhuje nshuti bakunzi ba BBC uyu ni umwanya w’ikiganiro Imvo n’Imvano.Turi kuwa gatandatu tariki ya 16 ukwezi kwa mbere umwaka 2021. Ikiganiro cyacu cy’uyu munsi kiribanda ku mibereho y’abaturage mu mujyi wa Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Ni umujyi uhana imbibi n’umujyi wa Goma muri Repubulika ya Demokrasi ya Congo.
Mbere y’icyorezo cya Covid19, Rubavu ni umujyi warangwaga n’urujya n’uruza rw’abambuka umupaka bajya cyangwa bava mu gihugu cya Congo. Abayobozi b’uyu mujyi bavuga ko byibuze abantu batari munsi y’ibihumbi 50 bambukaga umupaka buri munsi, benshi bajya gukora imirimo n’ubucuruzi butandukanye mu gihugu cya Congo.
Ubu siko bimeze kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye imipaka ifungwa.
Mu kwezi kwa 11 umwaka ushize ibihugu byombi byumvikanye gufungurira umupaka ibyiciro bimwe by’abacuruzi n’abandi bakora akazi ka ngombwa. Abambuka ariko babanje kwipimisha ku kiguzi cyabo no kugaragaza ko badafite ubwandu wa Covid-19.Turabaha ijambo batubwire uko ibintu byifashe.
Abatemererwa kwambuka bavuga ko bugarijwe n’ubukene. Gusa abayobozi b’abarere ka Rubavu bo bavuga mu rwego rwo kugoboka ba nyakabyizi birirwaga muri Congo, hari imishinga myinshi muri ako karere yahaye akazi abasaga ibihumbi 30. Ibyo byose murabyumva muri iki kiganiro cy’imvo n’imvano,jye ndi Yves Bucyana.
Source: BBC Gahuza