Kagame agomba kugenda kuko nibwo mu karere tuzagira amahoro. Banyarwanda mwifuza impinduka, Barundi mushaka amahoro, Banyekongo murambiwe kwicwa, Baganda mutangiye gukanguka namwe Batanzaniya mwibwira ko muryamanye n’intama ariko mutazi ko ari ikirura kiyambitse uruhu rwayo ndabasaba ngo mwicare mwiteguye maze umunsi Kagame yashoje indi ntambara twese tuzahagurukire hamwe dukureho umwanda!
Yigize akaraha kajyahe ariko buryo akagabo gahimba akandi kataraza. Umuntu ajyaho agatwikira abaturanyi abo baturanyi batangira kwirwanaho no kumubwira ko agomba guhagarika kubashotora we akatangira kwiriza ngo afite abaturanyi babi? Yari yabona se? None yibwira ko ariwe wenyine uzi kurasa? Ariwe wenyine uzi gushyiraho za M23 akazihisha inyuma mu gutera Congo? Ko ariwe wenyine uzi kohereza abicanyi bakica mu bihugu aturanye nawe?
None ngo uzagusha neza abaturanyi babiri wirirwa wangiza umutekano wabo harimo no gucumbikira abashatse gutembagaza ubutegetsi mu Burundi? Reka nshire umugani abarundi n’abagande cyane cyane abarundi sinzi niba ubaho mu Kinyarwanda ariko niba uriho ndiseguye….”Iyo ujya kwica inka urayagaza” nkeka ko Kagame kuvuga ko azabagusha neza wenda aricyo yashatse kuvuga. Akaburiwe n’impongo