Mu gihe cy’ubukoloni bwakozwe n’Ububiligi mu myaka y’i 1908 kugeza mu myaka ya za 1960 muri Congo, no mu Rwanda no mu Burundi, byitwaga Ruanda-Urundi, abana babarirwa mu bihumbi bavutse ku bagabo b’abazungu n’abagore b’abiraburakazi, batandukanyijwe n’ababyeyi babo ku ngufu bajyanwa kurererwa mu bigo byayoborwaga n’abihay’Imana.
Benshi bajyanywe mu kigo cyari i Save mu mjyepfo y’ Urwanda, cyari cyaragenewe by’umwihariko abana b’imvange z’amaraso y’abazungu n’abirabura. Ibigo nk’iki ariko byari no muri Congo.
https://youtu.be/fUdn_wPRexY
Abana bagera ku bihumbi 20 bagizweho ingaruka zo gutandukaywa n’ababyeyi babo.
Akenshi, kubera ingaruka z’ipfunwe ryaterwaga na politike y’ivanguraruhu yakorwaga na leta ya gikolini y’Ububiligi, ababyeyi b’ababiligi ni bo bijyaniraga abana babo mu bigo by’impfubyi-nyamara bari bafite ababyeyi bombi.
Benshi mu bagore b’abanyarwandakazi, Abarundikazi n’abanyekongokazi, bambuwe abana babo ku mezi macye nyuma y’ivuka, ntibongeye kubaca iryera.
Mbere gato y’igihe cy’ubwigenge muri ibyo bihugu, abana b’imvange bari bazwi nk’aba mulatres cyangwa abalatiri mu Kinyarwanda, bavanywe muri Afurika bajyanwa mu Bubiligi. Ababyeyi babo b’abirabura babwiwe ko bagiye kwiga.
Bahinduriwe amazina, umwirondoro, ndetse n’ibibaranga. Bamwe muri abo bana bashoboye kugumana agace k’umuco wabo ndetse no kwiga indimi kavukire.
Mu gihe cy’imyaka myinshi, abana bavutse bakanajyanwa mu Bubiligi muri ubwo buryo, baharaniye ko aya mateka mabi yakozwe na leta ya gikoloni amenyekana kandi agasabirwa imbabazi ku mugaragaro.
N’ubwo byari bimeze gutyo ariko, bamwe mu babiligi bacye bemeye abana babo ndetse barererwa mu ngo zabo bari kumwe n’ababyeyi bombi.
Ariko benshi si ko byagenze.
Ku itariki enye z’ ukwezi kwa kane 2019, minisitiri w’intebe w’Ububiligi,Charles Michel, ku nshuro ya mbere mu mateka, yemeye ko ibyakozwe na leta y’ubukoloni y’ububiligi byari ivangura, byatandukanyije imiryango kandi bitera akababaro ababikorewe bose. Asaba imbabazi mu izina rya guverinoma.
Hari ababonye izi mbabazi zasabwe na leta, nk’intambwe nto ariko mu murongo mwiza w’ejo hazaza. Ariko kandi hari n’abasanga hakwiye gukorwa byinshi mu buryo bufatika. Bamwe mu bana b’abalatiri boherejwe mu Bubiligi, bambuwe ubwenegihugu bwa ba se. Babubona babuguze.
Batekereza iki ku mbabazi za leta? Bagizweho ingaruka ki zatewe n’iri vangura ryakorewe ababyeyi babo? Ese basaba iki leta? Ibyo ni bimwe mu byo tuganiraho muri iki kiganiro cy’Imvo n’Imvano.
Abatumire baganira na Felin Gakwaya Germaine Dervan Nancy, Leopold Roire na Simone Collet, bose yabasanze mu Bubiligi, baganirira muri studio za BBC i Buluseli.
BBC Gahuza