Yanditswe na Chris Kamo
Umanika agati wicaye wajya ku kamanura ugahaguruka. Umva maze igihe mpirimbana ko ibintu bihinduka mu Rwanda ariko sinigeze mbona ikintu gihamye kigaragaza ko Kagame rimwe na rimwe ahubuka atabanje gutekereza ku ngaruka zizabaho nyuma yo kumena amaraso nkuko amaze kubigira umuco. Ariyo mpamvu natangiye nifashisha umugani waba sekuru badusigiye kuko kwica impunzi z’abanyekongo bavuga ikinyarwanda muribo benshi harimo abatutsi bizazanira ibibazo byinshi Kagame atigeze atekerezaho kubera guhubuka kwe.
Dore nkubu abanyekongo bavuga ikinyarwanda baba hanze batangiye kuvuga kandi ubundi bari bicecekeye kandi muri ibo igishimishije nuko abenshi ari urubyiruko rwa rundi Kagame yiriza mu ngando ashaka kuboza ubwonko ngo abashyiremo ibinyoma bye. Ubu se wowe uri Paul Kagame waryama ugasinzira? Ubu se Kagame yibwira ko niyo yacecekesha abari mu Rwanda batazi neza amabi ye? Ubu hari benshi barwanyaga Kagame ku mugaragaro none Kagame yatumye hiyongeramo benshi cyane utanibagiwe abandi baziyongera kumurwanya bucece kubera ko baziko adatinya kwica no guhemukira abavandimwe b’abamurwanya.
Reba Kagame yishe abanyekongo benshi harimo abanyamurenge cyangwa n’abandi bavuga ikinyarwanda hadahise kabiri afunze insengero zirenga 700 kandi inyinshi ziganjemo abantu babaye muri Congo. None se urambwira ko Kagame adafite ubwoba burengeje ukwemera koko? Nta kabuza aratinya umwuka w’imana ko ushobora gutuma bamwe bahuriye muri izi nsengero biyemeza kuvuga ukuri no kwamagana ibyo ari gukorera abavandimwe babo. Nta gutindiye rero nawe iyumvire aba bantu bose bahamagaye BBC wumve ukuntu ibibazo Kagame yikururiye biremeye: