Site icon Rugali – Amakuru

Bazunamuricumuryari: Abagabo babiri baburiwe irengero birakekwa ko bashimuswe bakicwa i Kayonza

Ibyumweru birenga bibiri birashize abagabo babiri bo mu kagari ka Nkondo mu murenge wa Rwikwavu,mu karere ka Kayonza baburiwe irengero bigakekwa ko baba barashimuswe bakicwa
Abaturage batuye umudugudu wa Murama akagari ka Nkondo umurenge wa Rwikwavu w’ akarere ka Kayonza baravuga ko bamaze ibyumweru bigera kuri 2 babuze abaturanyi babo ngo kugeza kuri uyu wa 13 Kamena 2016 ntibazi irengero ryabo.
Abo bagabo baburiwe irengero ni Mpatswenumugabo na Nsanzimana Jean Baptiste.
Abo mu miryango y’ aba baburiwe irengero bavuga ko tariki 19 Gicurasi 2016 mu ngo z’ aba bagabo bombi haje umugabo avuga ko abashaka ngo ajye kubaha akazi ko gukora mu ifamu. uyu mugabo ngo yabajyanye avuga ko agiye kubaha avance y’ ibihumbi 100 ariko ngo bagiye ubutagaruka.
Michel Mugaburinda uturanye na bo yagize ati :“Mu ma saa mbili z’ ijoro tariki 19 z’ ukwa gatanu haje umugabo abwira ababuriwe irengero ko ashaka kubaha akazi ko gukora mu ifamu. Uwo mugabo yabatwaye kuri moto bombi avuga ko agiye kubaha avance y’ ibihumbi 100”
Abaturanye n’ ababuriwe irengero mu mudugudu wa Murama bavuga ko nyuma y’ iminsi itatu tariki 21 Gicurasi aribwo bamenye amakuru avuga ko abo bagabo bombi bashobora kuba barishwe ndetse bakanavuga ko babonye imodoka itwaye imirambo ibiri ari na cyo gituma bakeka ko abo bagabo baba barishwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Rwikwavu Bizimana Claude yavuze ko iki kibazo bakizi bakigejeje ku nzego zishinzwe umutekano.
Yagize ati: “ Nibyo hari abagabo babiri baburiwe irengero, ibyumweru ndumva bibaye bibiri. Iki kibazo twakigejeje ku nzego zishinzwe umutekano(Polisi ikorera ku karere ka Kayonza) baracyagikoraho iperereza”
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’ iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi avuga ko iki kibazo bakimenye batinze ariko avuga ko bakirimo kugikurikirana anizeza imiryango y’ ababuriwe irengero ko ababuze bashobora kuba bakiri bazima.
IP Kayigi yagize ati: “Navuganye na polisi ikorera ku karere ka Kayonza, turacyakora iperereza. Iyo modoka abo baturage bavuga yatwaye imirambo ntayo icyo twababwira ni uko kuva nta mirambo turabona abo bantu bashobora kuba bakiri bazima kuko iyo umurambo ubonetse ujyanwa mu bitaro ugakorerwa isuzuma”
Umunyamabanga nshingwabikorwa avuga ko bitewe n’ ikibazo cy’ inzara iri muri kariya gace bigoye kuba umuntu yahita yemeza ko abo bantu bashimuswe kuko hari abasanzwe basuhuka bakajya gushaka imibereho mu bindi bihugu.
Mpatswenugabo Davide asanzwe akora umwuga w’ubufundi mu mujyi wa Kigali icyo gihe akaba yari yagiye gusura umuryango we naho Nsanzimana Jean Baptiste ni umuhinzi mworozi mu mudugudu wa Murama akagari ka Nkondo umurenge wa Rwinkwavu.
Makuruki.rw

Exit mobile version