Site icon Rugali – Amakuru

Bazobamesa –> Nyuma yo gutsindwa mu Burundi, abasirikari bakuru ba Kagame ntibagisinzira!

Abajya bibeshya ngo bazatumesa, bazibeshye babigerageze tubamese aritwe – Lt Col Mutembe. Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge na Gasabo Lt Col Mutembe Frank yashimye ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda zatumye u Rwanda rubasha kugera ku mutekano urambye rufite kugeza ubu bityo anizeza ko nta Wabasha kugira aho amenera aza guhungabanya umudendezo w’Abanyarwanda.

Mu ijambo rye yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi w’Intwari mu Rwanda mu karere ka Nyarugenge, Col Mutembe yagize ati “ba bandi bajya bibibeshya ngo bazatumesa, bazibeshye tubamese ari twe nibwo bazabimenya ko tudakinishwa.”

Lt Col Mutembe yakomeje avuga ko nta na rimwe umwanzi w’igihugu azigera akigeramo ahubwo ko ingabo z’u Rwanda ari zo zizamutanga zikamusanga aho agomba guturuka ariko umutekano ukarindwa.

Yakanguriye kandi abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kuba nyambere mu kwiyubakira igihugu ruhereye ku byamaze kugerwaho u Rwanda rukesha Intwari zarurwaniye zikiri nto.

Yagize ati “tugomba gukomeza kurinda ubutwari bwacu nk’u Rwanda cyane cyane urubyiruko, kuko uyu munsi wizihijwe n’abanyarwanda ntabwo ari abanyamahanga.”

Yanakanguriye abanyarwanda kwishimira ibyo bamaze kugeraho babikesha umutekano igihugu gifite kugeza ubu aho guheranwa n’agahinda k’intwari z’u Rwanda zaguye ku rugamba.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba na we yunzemo asaba abanyarwanda kurangwa n’ubunyangamugayo kuko ubutwari buharanirwa buhereye ku bintu bito.

Yagize ati” umuco w’ubutwari udusaba kwitandukanya n’ikibi cyose, kutaba ba ntibindeba no kudapfukirana ukuri. Twibuke Intwari ariko tunazirikana ko natwe dufite inshingano zizadufasha kubaka amateka.”

Umunsi w’Intwari mu Rwanda wizihizwa buri mwaka mu Rwanda hibukwa Intwari z’u Rwanda zaguye ku rugamba rwo kubohora igihugu, uyu munsi ukaba warizihirijwe mu midugudu mu gihugu hose hatangwa ibiganiro n’impuguro ku bigomba kuranga Abanyarwanda.

By: Nsengimana@Bwiza.com

http://mobile.bwiza.com/abajya-bibeshya-ngo-bazatumesa-bazibeshye-babigerageze-tubamese-aritwe-lt-col-mutembe/

Exit mobile version