Site icon Rugali – Amakuru

Bateye agahinda, leta yakavuganiye abaturage niyo irimo kubakandagira! Abaturage bo muri Bannyahe bagejeje ikibazo cyabo cyo kubimura mu rukiko. Ikibabaje n’uko uwo urega ariwe uregera!!!I

Akarere ka Gasabo kazitaba urukiko mu gutaha kw’ Ugushyingo, mu kirego akarere karezwemo n’abatuye muri Kangondo ya mbere, iya kabiri na Kibiraro ya mbere. Ubu se hari icyo bizatanga? Twakwizera gute ko ikibazo cyabo kizakemuka kandi uwo barega ariwe baregera.

Muri Nyakanga uyu mwaka, bagejeje ikirego ku rukiko rwisumbuye rwa Gasabo basaba ko rwategeka umujyi kubaha ingurane mu mafaranga aho kubimurira i Busanza.

Mu kirego nomero PST RAD 00020/2018/TGI/GSBO mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, bavuze banashaka impozamarira ya miliyoni ijana yo kuba barashowe mu manza mu buryo budahwitse.

Barasaba kandi akarere ka Gasabo kubaha 5% y’agaciro k’imitungo yabo, kubwo kubabuza umudendezo bashaka kubimura ndetse n’andi 5% yo gutinda kubaha ingurane, na miliyoni eshanu zo kwishyura umwunganizi wabo mu mategeko.

Kigali Today

 

Exit mobile version