Site icon Rugali – Amakuru

BARIYAMA CNLG NA Dr.JD BIZIMANA UBESHYA NKANA. IKIGANIRO NA FAMILLE MBONYUMUTWA- GUSTAVE NA RUHUMUZA

BARIYAMA CNLG NA Dr.JD BIZIMANA UBESHYA NKANA. IKIGANIRO NA FAMILLE MBONYUMUTWA- GUSTAVE NA RUHUMUZA

Tumaze imyaka hafi icumi batuvugaho cyangwa batwandikaho amagambo menshi y’urukozasoni bagamijije guducecekesha, byakwanga bakadusebya kugirango dushyirwe mu kato, ntihagire udutega amatwi.

Akenshi iyo tubibonye turihitira, tugakomeza gutambutsa ubutumwa tuba twifuza kugeza ku banyarwanda bw’ubaka kandi bugamije kurwanya akarengane. Ariko mu minsi ishize benshi batweretse ko bidakwiye kureka Ibinyoma bigasakara umuntu atabivuguruje, kuko iyo version yonyine umuntu afite ari iyikinyoma, niyo asigarana akumva ari ukuri cyane cyane iyo abakwirakwiza ibyo binyoma babikora bitwaje ama titres yagombye ubundi kubaha crédibilité (“secrétaire general wa CNLG”, “umushakatsi kuri genocide”, “Umunyamabanga wa leta muri minaffet”…)

Ndashimiye mbikuye kumutima Radio Television Kumugaragaro (Jean Ngendahimana, Jean Ngendahimana) kuba yaduhaye urubuga bwo gutambutsa version yacu kubimaze imyaka n’imyaka bituvugwaho, y’aba twe, y’aba imiryango yacu, y’aba ishyirahanwe tubarizwamo.
Ikiganiro gifite ibice bibiri.

Mu gice cya mbere twerekanye twitwaje ibimenyetso aho batubeshyeye, dukubitira ikinyoma ahakubuye. Tubabwira kandi ko igihe kigeze ngo dushake umuti wibibazo aho kwica, gushimuta, gufunga Cyangwa guharabika buri muntu wese uvuze akarengane (aho kwica Gitera…) kuko kuva igihe bahereye, abanyarwanda ntibacecetse ahubwo bisa nkaho ari cercle vicieux , kuko uvuze akarengane, baramurenganya, bikongera akarengane, bigatuma abandi benshi bavuga , n’abo bakabarenganya, bigasa nkaho tugenda dusatira urukuta.

Igice cya mbere mwacyumvira hano.

Mu gice cya kabiri twabagiriye inama zibyo tubona bagakwiye gukora ngo bagabanye tensions iri mu banyarwanda ngo dushobore kubona umuti wibibazo bitwugarije.

Twarangije kandi tubasaba kurecyeraho gukoresha icyaha cya jenoside , icyaha cyo guhakana jenoside , ni icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside mu nyungu za politike kuko guhora bashinja ibyo byaha buri muhisi n’umugenzi utazunguza ibendera rya FPR, bigamaya uburemere ibyo byaha bikwiye kuba bifite muri sosiyete nyarwanda.

Kubikoresha aho bidakwiye ntabwo ari Umuntu uba uharabitswe baba bahemukiye gusa ahubwo baba bahemucyira kandi bonona u Rwanda.

 

Exit mobile version