Site icon Rugali – Amakuru

Barifuza kumenya irengero ry’amafaranga bashoye muri KIG

Abaturage batanze imigabane muri Sosiyeti y’Ishoramari y’Akarere ka Kamonyi, KIG, bayobewe iherezo ry’imishinga yavugwaga gukorwa none barasaba ubuyobozi kubabariza.
Nzamwita Tharcisse wo mu Murenge wa Runda, avuga ko KIG (Kamonyi Investment Group) yashinzwe tariki 30 Nzeri 2012, umugabane ukaba waraguraga ibihumbi 100 frw. Ngo ishyirahamwe ry’abantu bafite ubumuga yari ahagarariye ryahise riwugura kuko bumvaga hateganywa imishinga yabafasha gutera imbere.
Ngo ku ikubitiro bari barabwiwe ko iyo sosiyeti igiye gukora umushinga wo kubaka hoteri ku musozi w’Ijuru rya Kamonyi ; nyuma babihinduramo kubaka amacumbi mu mudugudu wa Rugazi mu Kagari ka Ruyenzi, ariko nta na kimwe cyakozwe.
Nzamwita ati «Hashize imyaka isaga 10 dutegereje ko ayo mafaranga yakoreshwa. Ntabwo twiyumvisha gutegereza ikintu nk’utegereje umukiza. Itsinda mpagarariye ry’abafite ubumuga turasaba gusubizwa umugabane wacu n’inyungu yabyaye muri iyo myaka yose ».
Mu nama ubuyobozi bukunze kugirana n’abaturage, bagaruka kuri icyo kibazo cy’imigabane yatanzwe muri KIG . Ndetse Umuyobozi w’Akarere, Udahemuka Aimable, atangaza ko hari n’abamuterefona bakimubaza, akaba abizeza kuzatumiza Ihuriro ry’Abanyakamonyi bakagikemura.
Ati «Ariko mbere yaho tuzakora Inama Njyanama kugira ngo twige ku cyo ayo mafaranga yakoreshwa, kugira ngo turebe ko abanyamigabane hari icyo ibungura».
Biragoye kumenya umubare w’abanyamigabane ba KIG kuko uretse abaturage baciriritse bagaragaza ko ababaje, ariko hari na bamwe mu bakozi b’akarere n’abayobozi bashoyemo ariko bo iyo uganiriye na bo hari abakubwira ko barangije kuyaheba.
Mu nama y’Ihuriro ry’Abanyakamonyi iheruka kuba muri Kamena 2012, bari bagaragaje ko KIG yashowemo miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda, bakaba bari bategereje ko agera kuri miliyari ngo babone kugira igikorwa bayashoramo.
– See more at: http://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-rwanda/article/barifuza-kumenya-irengero-ry-amafaranga-bashoye-muri-kig#sthash.SHIFB5Zc.dpuf

Exit mobile version