Site icon Rugali – Amakuru

Baretse kubeshyera u Rwanda bakavuga ko Kagame yasubije abadepite b’u Bwongereza basabye ko arekura Col Byabagamba na Gen Rusagara

Rusagara na Byabagamba

U Rwanda rwasubije abadepite b’u Bwongereza basabye irekurwa rya Col Byabagamba na Rusagara. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasubije abadepite b’u Bwongereza baheruka kwandika basaba umukuru w’igihugu gufungura Col Byabagamba Tom na Rtd Brig Gen Frank Rusagara, kubera impamvu zirimo uburwayi.

Kuwa Mbere tariki 4 Ugushyingo 2019, nibwo abadepite barangajwe imbere na Baroness D’Souza wigeze kuyobora sena y’u Bwongereza, bandikiye Perezida Kagame bamusaba kurekura abahoze ari abasirikare barimo Tom Byabagamba na Frank Rusagara.

Bafungiwe ibyaha birimo kubiba ibihuha bigamije gutera imvururu muri rubanda, kuvuga nabi ubutegetsi kandi uri umuyobozi no gusuzugura ibendera ry’igihugu.

Ubwo bandikaga basabira Byabagamba na Rusagara kurekurwa, bavugaga ko bamaze imyaka itanu bafunzwe kandi ubuzima bwabo butameze neza, kuko Byabagamba yahawe inyunganirangingo nyuma yo kubagwa umugongo, mu gihe Rusagara arwaye prostate n’ibibazo byo mu ngingo.

Byongeye, ngo umugore wa Rusagara yitabye Imana uyu ari muri gereza ku buryo abana bamaze igihe badafte ababyeyi, bakaba bifuza kubana n’uwo basigaranye.

Ibaruwa y’abadepite b’u Bwongereza isoza ivuga ko “kurekura Byabagamba na Rusagara bizagaragariza u Bwongerza ndetse n’amahanga yose ko u Rwanda rugirira impuhwe abagororwa barwaye kandi bamaze igihe bafunzwe.”

Minisitiri Busingye yabanje kuvuga ko Byabagamba na Rusagara ku wa 31 Werurwe 2016 bahamijwe ibyaha bikomeye mu mategeko y’u Rwanda, bagahanishwa igifungo cy’imyaka 21 na 20 nk’uko bakurikirana.

Yagaragaje ko Byabagamba na Rusagara bajuririye icyemezo cy’urukiko rwa mbere, ikibazo cyabo kikaba kirimo gukurikiranwa n’urukiko rw’ubujurire.

Yagaragaje ko ibitekerezo by’inzego zitandukanye bidashobora kugira uruhare mu kugena imyanzuro y’inkiko, atanga urugero ku gisubizo u Bwongereza buheruka guha akanama k’umuryango w’abibumbye, ubwo kavugaga ko bugomba kureka Julian Assange washinze Wikileaks akava muri ambasade ya Ecuador i Londres, ariko agisohoka bwahise bumufata.

Ati “Mu mategeko y’u Rwanda, ntabwo ari buri gihe Guverinoma yakwivanga mu kibazo kirimo gukurikiranwa n’inkiko. Kereka igihe yaba ibisabwe bikurikije amategeko, naho ubundi byaba bidakwiye ku buyobozi nyubahirizategeko kuvuga ku kibazo kiri mu nkiko, hagamijwe kugena umwanzuro warwo nk’uko mubisaba mu ibaruwa yanyu.”

“Igikorwa nk’icyo cyaha ari ukwivanga kudakwiriye mu bwigenge bw’inkiko. Amategeko yo mu Rwanda atanga inzira yemewe ikurikizwa mu gusaba imbabazi, ari nayo Byabagamba na Rusagara bashobora kunyuramo hakurikijwe amategeko yagenwe.

Biteganyijwe ko Urukiko rw’Ubujurire ruzafata umwanzuro ku rubanza rwa Byabagamba na Rusagara mu cyumweru gitaha, ku itariki ya 15 Ugushyingo 2019.

Byabagamba na Rusagara bategereje umwanzuro w’ubujurire, mu gihe Kabayiza Francois bareganwaga we yarekuwe kubera ko imyaka itanu yakatiwe yarangiye

Source: Igihe.com

Exit mobile version