Site icon Rugali – Amakuru

Barebe neza ataba arumwe muri ba bakobwa bagize ubutwari bwo kuyoboka DALFA Umurinzi ya Victoire Ingabire.

Nyarugenge: Babonye umurambo w’Umukobwa uri mu kigero k’imyaka 16 na 20.

Kuri uyu wa gatatu taliki 20/11/2019 mu gitondo kare ahagana saa 06h00 a.m, umuntu wari ugiye guhinga yabonye umurambo w’umukobwa uri mu kigero k’imyaka 16 na 20, abo mu gace yabonetsemo bavuga ko bari basanzwe mu mubano ari muzima ariko batazi akazi akora n’aho akomoka.

Umurambo w’uriya muntu wabonetse mu Mudugudu wa Rwampara, Akagali ka Rwampara, Umurenge wa Nyarugenge
mu Karere ka Nyarugenge.

Hari mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mugitondo ubwo uwitwa Uwamurera w’imyaka 30 yabonaga umuntu aryamye hasi inyuma y’inzu y’uwitwa Nshimiyimana Marack w’imyaka 35.

Bigaragara ko aho uriya murambo wabonetse mu murima uteyemo insina n’imyumbati hari ibimenyetso by’abantu baharwaniye.

Uyiya mukobwa uri mu kigero hagati y’imyaka 16- 20, nta muntu uzi amazina ye gusa abaturage bavuga ko bazi ko “yari indaya” iba muri kariya gace.

Imodoka itwara imirambo, yawujyanye ku Bitaro bya Kacyiru, ngo RIB itangire iperereza.

CIP Marie Goretti Umutesi, ni Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yabwiye Umuseke ko iby’uko ari wapfuye yari indaya bitakwemezwa.

Avuga ko kwa muganga ari bo bazemeza icyamwishe.

Yashimiye abaturage batanze amakuru ku rupfu rw’uriya mukobwa kandi akavuga ko ari inshingano za buri Munyarwanda gutanga amakuru ku cyaha cyakozwe.

Ikindi cyaha cy’ubwicanyi muri Kigali nk’iki cyabonetse ejo tariki 19 mu Murenge wa Gatsata w’Akarere ka Gasabo, na bwo umukobwa yabonywe yapfuye, ntihamenyekana icyo yazize.

NIZEYIMANA Jean Pierre
UMUSEKE.RW

Exit mobile version