Mu rukiko rwa gisirikare i Nyamirambo, muri iki gitondo Ubushinjacyaha bwatanze ibyavuye mu isuzuma ryokorewe Nsanzimfura Mamerito ureganwa n’umuvandimwe we Maj Dr Aimable Rugomwa kwica umwana w’umuhungu, bugaragaza ko uyu Nsanzimfuraafite ikibazo cyo mu mutwe, umuhanga yise ‘débilité mental severe’.
Iki cyemezo cyazamuye impaka hagati y’ababuranyi, Ubushinjacyaha buvuga ko ingingo ya 101 y’amategeko ahana ivuga ko umuntu adakurikiranwa iyo afite ibisazi (demense) mu gihe muri iyi raporo ya muganga ivuga débilité.
Abunganira uregwa bo bakavuga ko ibikubiye muri iyi raporo bisobanutse kuko iyi ngingo ivuga ubumuga bwo mu mutwe kandi ari byo basanganye Nsanzimfura Mamerito bityo ko nta ryozwacyaha rukwiye kuri we.
Urukiko rwabanje kwiherera rwemeje ko iyi raporo ya muganga isobanutse ndetse ko bihuye n’ibiteganywa n’iyi ngingo ya 101. Rutegeka ko Mamerito ataryozwa icyaha areganwa n’umuvandimwe we.
Iburanisha ryahise rikomeza haburanishwa Maj Dr Rugomwa udahakana icyaha gusa akavuga ko atishe ahubwo ko ibikorwa yakoze bishobora kuba byaraviriyemo urupfu Theogene Mbarushimana.
Abajijwe niba yiteguye kuburana yavuze ko yiteguye.
Abazwa niba yemera ibyaha akekwaho avuga ko hari ibyo atemera, akemera ko yakubise uyu mwana ariko ko atamwishe, gusa ko kumukubita bishobora kuba byaramuviriyemo gupfa.
Abunganira uregwa bashimangira ibyavuzwe n’umukiliya wabo bakavuga ko icyabayeho ari ukwica bidaturutse ku bushake.
Mu maburanisha yabanje, Maj Dr Rugomwa yari yahakanye icyaha cyo kwica, aho yavuze ko yafashe igisambo bakarwana.
Uyu musirikare w’umuganga aregwa kwica umwana wo mu baturanyi amukubitiye iwe ku Kabeza, ibi byabaye mukwa cyenda umwaka ushize.
Iburanisha rirakomeje i Nyamirambo….
Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW
https://umuseke.rw/urukiko-rutegetse-ko-mamerito-ureganwa-na-maj-dr-rugomwa-ataryozwa-kwica.html