Rusesabagina Paul ukurikiranyweho ibyaha birimo iby’iterabwoba, yatangiye gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha nyuma yo gushyikirizwa dosiye, aho yitabye ku cyicaro cyabwo ku Kimihurura, kuri uyu wa Gatatu.
Ku wa 31 Kanama nibwo byatangajwe ko Rusesabagina yatawe muri yombi, nyuma y’igihe ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera, kugirango abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane.
Ni ibyaha byakorewe mu duce turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, ahabaye ibitero muri Kamena 2018 no mu nkengero za Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018, byose byigambwe n’umutwe witwara gisirikare wa FLN, ushamikiye ku mpuzamashyaka MRCD Rusesabagina yari ayoboye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruheruka gutangaza ko Rusesabagina yizanye mu Rwanda, agafatirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, nubwo bitatangajwe niba yari aje mu Rwanda cyangwa yari agiye gukomereza ahandi.
Kuri uyu wa Gatatu dosiye ye yageze mu Bushinjacyaha, ndetse yitaba uru rwego ngo abazwe ku byaha akurikiranyweho, yari aherekejwe n’abanyamategeko be Emeline Nyembo na David Rugaza.
Biteganyijwe ko nyuma yo kunoza dosiye, Ubushinjacyaha buzayiregera urukiko mu gihe kitarenze iminsi itanu nk’uko amategeko abiteganya.