Site icon Rugali – Amakuru

BARASHONJE –> Ubujura buravuza ubuhuha i Gakenke, abajura ngo bari kwiba n’amasafuriya bakarya ibiyarimo byose!

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gakenke baravuga ko ubujura bwo mu ngo bukomeje gukaza umurego bakaba basaba ubuyobozi kugira icyo bubakorera bakabona amahoro. Ni ikibazo Izubarirashe.rw twamenyeshwe n’abaturage bo mu Mirenge ya Muyongwe, Ruli na Muhondo, gusa kinavugwa no mu yindi mirenge itandukanye y’Akarere ka Gakenke. Ngo ibyibasiwe muri ubwo bujura ni amatungo yo mu rugo, imyaka iri mu mirima n’ibikoresho bitandukanye byo mu nzu.

Nyiraminani Xavérine, umuturage wo mu Murenge wa Muyongwe, yabwiye umunyamakuru ati “Ikibazo cy’ubujura inaha cyatangiye muri rya zuba ryavuye guhera mu kwa munani k’umwaka ushije; kuva icyo gihe abajura batumazeho ibintu, urabyuka ugasanga ihene bayishoreye mu gihe uri gutaka ukumva umuturanyi aravuze ngo ‘njye ibijumba babimariye mu murima babicukura’ mbese twabuze icyo dukora n’icyo tureka.”

Abo baturage bavuga ko icyabatunguye ari uburyo ababiba hari ubwo baza bafite intego yo kwiba ibiryo gusa; icyo gihe ngo baterura isafuriya iba irimo amafunguro bakagenda bakayarya ubundi bahaga amasafuriya bakayasiga aho baririye.

Bazimaziki Martin wo mu Murenge wa Muhondo agira ati “Nta bwo ari ibinyoma cyangwa amakabyankuru, abo bajura baherutse kuza kwa [amuvuga amazina] bamena akadirishya k’igikoni ubundi baragenda baterura isafuriya yarimo ibiryo, bajya mu rutoki bararya barangije agasafuriya bagata aho [mu rutoki] ubundi barigendera.”

Yungamo ati “Ibyabaye iwanjye byo birasekeje! Njye nibwe n’abanyenzara bateye ubwoba; baranshunze ubwo nari mperekeje umushyitsi maze binjira mu nzu agakono kari kuzuyemo ibijumba baragaterura kose ubundi barakajyana (…) icyambwiye ko ari abanyenzara ni uko mu nzu harimo ibindi bintu ariko ntibabikoreho.”

Bibwa ku manywa y’ihangu

Ubwo abaturage batakiraga umunyamakuru, yababajije icyo gahunda yo kurara izamu ibamariye mu gihe binubira ubujura, maze bavuga ko bibwa ku manywa igihe abenshi baba bahugiye mu mirimo ibatunze yiganjemo ubuhinzi.

Bazimaziki agira ati “Abajura batwiba ntibasanzwe, tekereza ko baza ku manywa izuba riva! Kandi urabizi ko amarondo aba nijoro, tunibaza uburyo abo bajura bazahashywa bikatuyobera; ni ukwirirwa ducungana na bo, ubu ntidutekanye kuko ubujura bwibasira ibiribwa ntibwari bumenyerewe inaha.”

Abo baturage bavuga kandi ko ubujura bwafashe indi ntera mu mbuto z’avoka kubera ko ngo igiciro cya zo ku isoko cyikubye inshuro zisaga 20; cyavuye ku mafaranga 5 kuri avoka imwe kigera hagati y’amafaranga 100 n’ijana na mirongo itanu.

Ku bw’ibyo, ngo umuturage ufite igiti cya avoka arabyuka agasanga izari zezeho zose zahanuwe; ni ikibazo gihuriwe n’abaturage bo mu mirenge twavuze haruguru.

Izuba Rirashe

Exit mobile version