Ahagana saa sita n’igice z’amanywa kuri uyu wa Kabiri, imwe mu nyubako zikikije Gare yo mu Mujyi rwagati yafashwe n’inkongi.
Abapolisi bashinzwe kuzimya inkongi bamaze kuhagera batanga ubutabazi ndetse kugeza ubu umwotsi ututumba hejuru yayo niho uri kugagaragara.
Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana gusa aho yatangiriye hari iguriro ricururizwamo ibyo kurya byoroheje birimo Sambusa n’ibindi ndetse bitekwa ako kanya.