Babiri bafatanywe na Kizito Mihigo, dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha. Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza aratangaza ko dosiye y’ikirego cya Nkunzimana Jean Bosco na Ngayabahiga Joel bivugwa ko bafatanywe na nyakwigendera Kizito Mihigo, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
Marie Michelle Umuhoza yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru ko bariya bagabo bakorewe Dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha ngo bukore akazi kabwo.
Ati “Bakorewe dosiye yagiye muri parike [Ubushinjacyaha].”
Nk’uko n’ubundi byakunze gutangazwa na RIB, bariya bagabo bakurikiranyweho ibyaha bisa n’ibyaregwaga Kizito Mihigo wamaze kwitaba Imana.
Ibi byaha bibiri ari byo Gushaka kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’icyaha cyo gutanga ruswa.
Umuhoza avuga ko Urwego rw’Ubushinjacyaha ari rwo ruzi aho bariya bagabo babiri bafungiye kuko ubu ari rwo rubafite mu nshingano kubakurikirana.
Kizito Mihigo na bariya bagabo bafashwe tariki ya 13 Gashyantare, byabanje kuvugwa ko uriya muhanzi w’indirimbo z’Imana yashakaga kujya mu gihugu cy’u Burundi kujya kwifatanya n’abarwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda nyuma RIB iza gutangaza ko imurikiranyeho icyaha cyo gushaka kwambuka mu buryo butemewe n’icyaha cyo gutanga ruswa.
Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 17 Gashyantare, Police y’u Rwanda yatangaje ko Kizito Mihigo bamusanze yiyahuriye aho yari afungiye kuri station ya Polide i Remera ndetse ko bahise batangira iperereza ku cyatumye uriya musore yiyambura ubuzima.
Uwo munsi, RIB yatangaje ko uriya muhanzi waririmbye indirimbo zikoreshwa muri Kiliziya Gaturika yiyahurishije amashuka yararagaho.
Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma rya nyuma mu bitaro by’akarere ka Gasabo ku Kacyiru, ukazashyingurwa ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.
UMUSEKE.RW