Kuva mu gitondo kuri uyu wa kabiri bamwe mu banyakenya bakoresha urubuga rwa Twitter batangiye inkubiri bise #KagameFreeKenyans basaba ko abenegihugu babo bafungiye mu Rwanda barekurwa.
Abo basabira kurekura ni Charles Kinuthia n’abakozi be babiri barimo umwe w’umugore – ubu hashize ukwezi bafunze by’agateganyo muri gereza nkuru ya Kigali i Mageregere.
Charles Kinuthia azwi na bamwe muri Kenya nk’utegura inama z’ubujyanama buganisha ku bukungu zitwa ‘Wealth Fitness International’.
Mu nkubiri ya #KagameFreeKenyans, abanyakenya bamwe barinubira kuba Charles Kinuthia na bagenzi be i Kigali inama yabo yabaye icyaha mu gihe ngo bazikora n’ahandi ku isi.
Bagaragaza amafoto ya zimwe muri izo nama yakoze i Dubai, i Lagos, i Addis Ababa, n’izo yateganyaga i Nairobi, Kuala Lumpur, Doha na Abu Dhabi, bakavuga ko Kigali itari umwihariko.
Ibi ntibiboneka
Tariki 25 z’ukwezi gushize ibihumbi by’urubyiruko byagiye kuri Kigali Convention Centre – inzu nini y’inama mu Rwanda – ruvuga ko rwatumiwe mu nama yiswe ‘wealth and fitness summit’.
Bavuze ko iyi nama bagombaga kuyiboneramo ubumenyi ariko bagahabwa n’amadorari 197 y’Amerika yo kwitabira (arenga 177,000 Frw).
Abaje muri iyi nama babwiye BBC ko basabwe kwishyura nibura 4,500 Frw kugira ngo bemererwe kuyitabira. Bahageze iyi nama ntiyabaye kandi ntibasubizwa amafaranga yabo.
Uwufise ububasha kw’isanamuSOCIAL MEDIAImage caption#KagameFreeKenyans bavuga ko izi nama Charles Kinuthia azikora n’ahandi
Ni ugutegereza impera z’ukwa cyenda
Charles Kinuthia na bagenzi be batawe muri yombi. Mu rukiko rwa Kagarama bashinjwe ibyaha byo: gukoresha inama itemewe no kwiha iby’abandi bakoresheje ubushikanyi.
Abaregwa bahakanye ibi byaha bavuga ko icyo bateguye itari inama ahubwo yari amahugurwa, kandi bagombaga kwishyuza abayitabiriye, ahubwo abayitabiriye bumvise nabi ubutumwa bahawe.
Hagati mu kwezi kwa karindwi mu rukiko rw’ibanze rwa Kagararama i Kigali no mu bujurire aba banyakenya bakatiwe gufungwa by’agateganyo, mu gihe hagikorwa iperereza.
Iri fungwa ryabo ryahuriranye n’ikiruhuko cy’ubucamanza kiriho mu Rwanda, kizarangira mu mpera z’ukwezi kwa cyenda bakaburana mu mizi.
https://www.bbc.com/gahuza/49332924