Itsinda ry’intumwa za Minisiteri y’Uburezi ririmo gukora ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi mu karere ka Muhanga, kuwa Gatanu tariki 4 Gicurasi 2018 ryasuye urwunge rw’amashuri rwa Cukiro mu murenge wa Nyarusange, abagize iri tsinda bakaba batunguwe no kubona abanyeshuri b’icyiciro cy’amashuri abanza bose babazwa izina rya Minisitiri w’Uburezi bakariyoberwa, abarimu nabo babibazwa bikagaragara ko ntawe ubizi.
Ubwo abagize iri tsinda bageraga muri iki kigo, abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’abarimu babo bahurijwe mu kibuga cyo muri iki kigo kugirango baganire n’intumwa za Minisiteri y’Uburezi. Umwe mu bagize iri tsinda, yabajije abanyeshuri izina rya1 Minisitiri w’Uburezi habura n’umwe ubisubiza, abagerageje bavugaga abandi bayobozi batandukanye barimo nk’umuvunyi mukuru, Murekezi Anastase.
Itsinda ry’intumwa za Minisiteri y’Uburezi zoherejwe mu bukangurambaga ku ireme ry’uburezi, aha zari imbere y’abanyeshuri n’abarimu ba G.S Cukiro
Abarimu basabwe kunganira abanyeshuri babo habura uwabikora, umwe wagerageje gusubiza avuga ko ari Isaac Munyakazi, hanyuma umugenzuzi w’uburezi muri MINEDUC uri mu bagize iri tsinda witwa Mukamugambi Theophila aza kubasobanurira ko uyu ari Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye bityo aboneraho no kubabwira ko Minisitiri w’Uburezi ari Dr Eugène Mutimura.
Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabaye nyuma hagati y’abarimu, intuma za MINEDUC n’abashinzwe uburezi mu nzego z’ibanze, niho Sebashi Claude ushinzwe uburezi mu karere ka Muhanga yagaye abarimu badacukumbura ntibanakurikirane amakuru, anabibutsa ko impinduka zibaye mu buyobozi baba bakwiye kwihutira kuzigeza ku banyeshuri.
Aba banyeshuri n’abarimu babo bayobowe amazina ya Minisitiri w’Uburezi
Mu mbogamizi zagaragajwe n’abarimu ba GS Cukiro, harimo kuba umushahara muto bahembwa utabemerera kubona ubushobozi bwo gutunga telefone zigezweho (Smartphones) zabafasha gukurikirana amakuru biciye ku ikoranabuhanga, ndetse ngo bituma batabona n’akanya gahagije ko gucukumbura kuko iyo barangije kwigisha bashaka indi mirimo bakora ngo babashe kwibeshaho.
Aba barimu kandi bagaragaza ko mu bibangamira ireme ry’uburezi, harimo kuba nta mudasobwa zahawe iki kigo bitewe n’uko ababishinzwe bavuze ko ikigo kitarabona ibyumba byo kwigishirizamo izo mudasobwa, nabyo bigatuma abarimu n’abanyeshuri batabasha kugendana n’igihe ngo bajye barushaho gucukumbura mu masomo yabo.
Abayobozi bagaye abarimu kuba badakurikirana ngo banacukumbure bihagije
Intumwa za MINEDUC zasabye abarimu kugerageza kwita ku masomo no gukurikirana amakuru, kuko muri bose ntawananirwa no kumva radiyo. Abarimu basabwe kandi kurushaho guhugura abanyeshuri kuko hari n’ibindi babajijwe bikabananira birimo umubare w’utagari tugize akarere kabo, abayobozi mu nzego zitandukanye n’ibindi byigishwa mu bumenyi rusange.