Abanyeshuri bo mu Rwanda bagiye kureka kwandika mu makaye, ikibaho n’ingwa nabyo bicike. Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi, yatangaje ko mu mwaka wa 2020, nta munyeshuri uzaba ucyandika ku makaye cyangwa ku mpapuro ndetse ko nta n’umwarimu uzaba ugikoresha ikibaho n’ingwa kuko amasomo yose azajya atangwa hakoreshejwe mudasobwa.
Ibi biri muri gahunda yiswe “Smart Classroom” igiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda nk’uko byemejwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Isaac Munyakazi, mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika. Yavuze ko iyi gahunda izakoreshwa mu mashuri yose yo mu Rwanda, yaba aya Leta n’ayigenga.
Isaac Munyakazi avuga ko buri kigo cy’ishuri cyubatswemo ishuri rishyirwamo mudasobwa kizajya gifasha abanyeshuri, gusa ngo buri mwana wese akaba azasabwa no kuba yifitiye mudasobwa ye. Guhera muri uyu mwaka wa 2017 kugeza muri 2020, ngo nta mpapuro zizaba zigikoreshwa mu mashuri.
Isaac Munyakazi yagize ati: “Izo Smart Classrooms zizaba ari uburyo bwo guha ubushobozi amashuri, tuzageze ubwo tuva mu gukoresha impapuro mu mashuri ahubwo usange ibintu byose biri kurangirana n’imashini. Noneho ya makayi ababyeyi baguriraga abana, ibitabo babaguriraga byose bazajya babisanga mu mashini, umwana yaba afite akazi ko gukorera mu rugo nka homework (umukoro wo mu rugo), agatwara ya mashini ye birimo akajya kubikoreramo, yaba ashaka gusoma igitabo agafungura imashini ye agasanga igitabo kirimo.”
Izi mudasobwa zizifashishwa mu masomo, zikozwe ku buryo nta bindi bintu birangaza abana bashobora kujyamo uretse ibijyanye n’amasomo ye gusa nk’uko byemejwe na Gasana Janvier, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika.
Gasana Janvier yagize ati: “Nanone tukirinda ko byakoreshwa nabi, aho kwiga ngo abana bajye mu mafilime, bajye mu maporono… Hari software (porogaramu ya mudasobwa) yitwa ’Content featuring, ibuza umwana kujya mu byo umwarimu adashaka ko ajyamo. Kandi habayeho n’izo temptations (ibishuko) umwarimu akaba yabibona ko hari computer (mudasobwa) iyi n’iyi, n’umwana uyu n’uyu barimo bashakisha uburyo bajya muri gahunda zitateganyijwe na mwarimu.”
Uyu muyobozi wa REB kandi avuga ko ibi bitazakururira abana ubunebwe, kuko badakwiye guhora bashaka ibibavunisha. Aha yagize ati: “Ikindi kandi ntabwo yabakururira ubunebwe. Ni nk’uko wavuga ngo nitureke gukwiza amazi mu ngo z’abantu kuko kujya kuvoma mu kabande nibyo bituma abana bagira umwete bakabyuka kare… Ntabwo tuzahora tuvunisha abantu kugirango byitiranwe no kugira umwete.”
Iyi gahunda kandi ngo izafasha abanyeshuri kugira ubuhanga n’ubushobozi bwo kwandika neza muri mudasobwa, ndetse no kuyikoresha byinshi ishoboye gukoreshwa. Abanyeshuri bo mu bigo byatangiye gukorerwamo igerageza bavuga ko iyi gahunda izaba ari nziza cyane, abarimu nabo bakemeza ko yaje kuborohereza akazi.
Hari bamwe mu babyeyi ariko bavuga ko n’ubwo iyi gahunda ari nziza, bitazaborohera kubona ubushobozi bwo kugurira izo mudasobwa abana babo, kuko imwe ahagaze amafaranga y’u Rwanda akabakaba 200.000. Gusa abazazicuruza bo bavuga ko bazorohereza ababyeyi kuzishyura mu byiciro kuburyo bashobora no kwishyura mu gihe cy’imyaka ibiri.
Iyi gahunda izarangira itwaye akayabo ka miliyari 16 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga arenga 13.280.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda, ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa banyuranye.