Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda (International Rwanda Youth for Development-IRYD) rifatanyije na Minisitiri y’Urubyiruko ryateguye inama izahuza urubyiruko ruba mu mahanga rwigira hamwe uko rwateza imbere igihugu rukomokamo.
Iyi nama yiswe ‘Rwanda YouthConnekt Convention Europe’, izabera mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani ku wa 9-11 Gicurasi 2019. Abazayitabira biganjemo urubyiruko ruba mu mahanga mu bihugu birimo Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Burayi n’ahandi.
Iyi nama izaba ifite intego ivuga ku “Guhuza ikiragano cy’ahazaza n’amahirwe ahari hifashishijwe ikoranabuhanga.’’ Yitezweho gutangirwamo ibitekerezo ku guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda na Visit Rwanda, ishishikariza abanyamahanga gusura u Rwanda.
Abazayitabira bazaganirizwa n’Abanyarwanda n’abayobozi b’u Butaliyani, ba rwiyemezamirimo n’abandi banyamwuga.
Ni n’amahirwe ku rubyiruko rw’u Rwanda yo guhura no kuganira na bagenzi barwo mu Rwanda n’i Burayi. Rwanda YouthConnekt Convention Europe izaberamo amamurikagurisha atandukanye, inama ziga ku by’ubukungu, gusura ibigo n’inganda bikorera i Milan n’ahandi.
Urubyiruko ruzayitabira kandi ruzagira amahirwe yo kwerekwa amahirwe ruhishiwe mu ishoramari ry’u Rwanda.
Ni ku nshuro ya gatatu iyi nama igiye kubera hanze y’u Rwanda kuva IRYD yashingwa. Kuva tariki ya 25 kugeza ku ya 27 Nzeri 2015, urubyiruko rw’Abanyarwanda rwahuriye mu Mujyi wa Montreal muri Canada mu nama mpuzamahanga yarugenewe.
Icyo gihe baganiriye kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yibanda ku kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.
Yakurikiye iyo muri Gicurasi 2015, aho Perezida Kagame yahanuye urubyiruko ruba mu mahanga mu nama yabereye i Texas muri Amerika ku ruhare rwarwo mu iterambere ry’igihugu.
Ati “Ntimuzigere mwemera cyangwa ngo mwihanganire gukora ibintu bitanoze cyangwa se ngo abandi babahe ibintu bitanoze. Ntimukigere mwiyemerera kugera ku bintu bito cyangwa ngo abandi mubahe ibintu bito. Muri make ntimwemerewe na gato kunanirwa cyangwa gucika intege.”
Igitekerezo cyo guhuza urubyiruko ruba mu mahanga cyatangijwe na Gashirabake Moses na Habineza Julius nyuma y’urugendo bagiriye mu Rwanda mu Ukuboza 2014.